00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Havutse isoko ry’ibanga ricururizwamo lisansi na mazutu byibwe mu zindi modoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 May 2022 saa 09:11
Yasuwe :

Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo hari abihangiye umurimo wo gucuruza lisansi na mazutu byibwe mu zindi modoka ku mafaranga make ugereranije n’uko bigurishwa kuri station.

Ubu bucuruzi bw’ibanga bukorerwa ahazwi nko ku Badeyi, mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi.

Bamwe mu batuye muri aka gace babwiye IGIHE ko abashoferi ba Leta n’ab’inganda zikomeye n’abashoferi b’amakamyo ari bo bakunze kuza kugurisha lisansi n’amazutu muri aka gace.

Uwitwa Habiyambere Juvenal, yagize ati “ Hano hashyizwe isoko rwose ridasanzwe umushoferi abona ashonje akaza hano bakavidura lisansi cyangwa mazutu bakamuha amafaranga agahita yigendera kandi ahanini bikorwa n’abashoferi bakorera inganda zikomeye baba bemerewe kunywera kuri za station zose ntibahite bishyura.”

Uwitwa Byiringiro Eugene,we avuga ko hatagizwe igikorwa ngo iri soko rikurwe aha hantu bishobora kuzateza ikibazo gikomeye bitewe n’uko hasigaye hirirwa abajura benshi.

Yagize ati “Ugira gutya ukabona ikamyo iraje barayividuye mu mwanya muto ivatiri (voiture) nayo ikaza bikaba utyo lisansi bakazishyira mu ducupa cyangwa mu majerekani.”

Yongeyeho ko ibi byagakwiye gufatirwa ingamba kubera ko hari n’abajya baza bakavuga ko bahawe amazi aho guhabwa lisansi bigateza umutekano muke.

Umushoferi witwa Kabayiza Olivier, we avuga ko hari n’igihe abagurisha izi lisansi bashyiramo n’amazi.

Ati “Njye byigeze kumbaho bampa lisansi irimo amazi ngeze imbere imodoka yanga kwaka ku buryo ntashobora kongera kuyihagurira.”

Umwe mu basore bagurisha lisansi na mazutu muri ubu buryo utarashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko bakora ubu bucuruzi kugira ngo babshe kubaho ntawe basabye.

Ati “Ubu koko wabona imari ukanga kuyirangura kandi ukeneye gutunga umuryango, nyine n’uko tubikora urayigura ukayigurisha kugra ngo ubone ikigutunga n’abawe ntawe wasabye.”

Uretse muri aka gace ko ku Kinamba, ubu bucuruzi bwa lisansi na mazutu bigurishwa muri ubu buryo bunagaragara mu Murenge wa Gatsata mu gace gakunze kubamo abakanishi benshi.

Umushoferi w'iyo kamyo aho yari aje kugurisha mazutu
Aka gace niko gakorerwamo ubucuruzi bwa lisansi na mazutu biba byibwe mu zindi modoka
Abacuruza lisansi na mazutu baba bafite uducupa bakunze kubishyiramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .