Kigali: Hatanzwe icyumweru kimwe cyo kuvana ibikorwa by’ubuhinzi ahagenewe kuruhukira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Abahinga mu gishanga kingana na hegitari 76 gihuza imirenge ya Kacyiru, Kimihurura na Remera mu Karere ka Gasabo, bahawe icyumweru kimwe cyo kuba bakuyeho ibihingwa byabo.

Ni igice ahanini wasangaga gihingwamo imboga zinyuranye, giherereye munsi y’ibitaro byitiriwe umwami Faisal, Kigali Golf Club na Nyarutarama. Iki gice ntabwo cyagenewe ubuhinzi ahubwo ni ibikorwa remezo bijyanye n’aho kuruhukira, nk’uko The New Times yabitangaje.

Umwe mu bahinga muri iki gishanga, Christian Niyonsenga, yavuze ko basabwe guhagarika ibikorwa byose mu cyumweru kimwe.

Yakomeje ati “Nahingaga imyumbati, ibijumba, ibigori n’ibishyimbo muri iki gishanga. Abayobozi bari baratwemereye guhinga hano ariko batubwiye ko igihe cyo kugikoresha cyarangiye.”

Iki cyemezo gikurikiye ikindi cyo gukuraho ibikorwa byose biri mu bishanga nk’inyubako. Ku wa 31 Mutarama 2020 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ibishanga, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bumaze kwimura ibikorwa 5632 mu 6364 byari mu bishanga, kandi ko igikorwa gikomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamukina gakora kuri iki gishanga, Claudine Mbonampeka, yavuze ko kitagenewe ibikorwa by’ubuhinzi.

Yakomeje ati “Igishushanyo mbonera kigaragaza ko iki gishanga kitagenewe ubuhinzi, kizahindurwamo ahantu ho kuruhukira nk’uko birimo gukorwa ku Kimicanga.”

Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere myiza mu karere ka Gasabo, Jonas Shema, yanavuze ko ibikorwa byo gucukura umucanga mu migezi nabyo byahagaritswe.

Yavuze ko nubwo wasangaga abahinzi bakoresha ibishanga, nta masezerano bari babifitiye. Yavuze ko muri icyo gice hasanzwe hari ikiyaga cyahanzwe n’abantu, icyo kikaba kizagurwa, mu rwego rwo kongera ibice abantu bashobora kuruhukiramo, byagenewe ibishanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .