Kigali: Hatangijwe uburyo bwo gutwaza ibinyabiziga abanyoye bakarenza igipimo cyemewe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Mu mujyi wa Kigali hatangijwe uburyo bwo gutwaza ibinyabiziga abanyoye bakarenza igipimo amategeko yemera ngo umuntu atware imodoka.

Abatangije ubu buryo bavuga ko bugamije gufasha mu gukumira impanuka zimaze iminsi zihitana ubuzima bw’abantu.

Hashize iminsi Polisi y’u Rwanda itangije ubukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro” bugamije gukangurira abatwara ibinyabiziga n’abagenda mu muhanda kubahiriza amategeko yo mu muhanda hirindwa impanuka.

By’umwihariko mu Rwanda, Polisi igaragaza ko buri mwaka haba impanuka zirenga 5000, zigahitana abarenga 700, zigakomeretsa abarenga 2,000.

Ku isonga mu bitera impanuka ni umuvuduko ukabije akenshi uterwa n’uko hari abatwara ibinyabiziga banyoye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko umuntu afatwa nk’utwaye imodoka yasinze mu gihe mu maraso ye harimo alukolo iri ku kigero cya 0.8 cyangwa kirenze.

Sosiyete Safe Drive Ltd nyuma yo kubona ko hari abajya mu tubari n’ahandi bakaba bakwisanga banyoye , yatangije uburyo bwo gucyura abanyoye mu gihe bafite imodoka.

Théogene Nyamwasa ushinzwe ibikorwa muri iyo sosiyete yabwiye IGIHE ko babitangije bagamije gutanga umusanzu wabo mu kurwanya impanuka.

Yagize ati “Twabonye hari ikibazo cy’umutekano w’abantu batwaye imodoka banyoye ibisindisha, nibwo twazanye iyo gahunda kugira ngo tujye dufasha abantu kubw’umutekano wabo. Umuntu ashobora kumva adashoboye gutwara akaduhamagara tukamufasha. No mu gihe gisanzwe umuntu ashobora kumva yavuye mu rugo atameze neza akifuza uwamutwara.”

Yavuze ko mu mujyi wa Kigali uwifuza gukorana nabo igiciro fatizo ari ibihumbi bitanu guhabwa iyo serivisi.

Kugeza ubu bamaze gushaka abashoferi bashoboye no gushyiraho umurongo uzajya witabazwa n’ukeneye umushoferi.

Ati “Twaje gufasha abantu mu kwirinda impanuka zibera mu muhanda. Dukora amasaha 24, kandi abashoferi bacu ntabwo banywa ibisindisha. Dufite umurongo baduhamagaraho ariwo 1350, umuntu ahamagara akavuga aho ari tukamusangayo tukamutwara tukamugeza aho agiye,kandi tukamutwara mu kinyabiziga cye bwite.”

Nyamwasa yavuze ko uretse guhashya impanuka zikomeje guhitana ubuzima bw’abanyarwanda, bizanafasha mu gutanga akazi kubantu benshi.

Ubu buryo bwo gutwara abanyoye bakarenza urugero bwatangijwe mu mujyi wa Kigali, gusa ngo mu minsi ya vuba buzaba bwatangijwe mu mijyi nka Huye na Rubavu.

Muri uyu mwaka kuva mu kwezi kwa mbere (Mutarama) kugeza mu kwezi kwa munani (Kanama) abatwara ibinyabiziga bafashwe bagacibwa amande kubera gutwara basinze bagera ku 1179.

Mu gihe umuntu yanyoye akarenza igipimo, hashyizweho uburyo azajya ahamagara bakamutwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .