00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hatangajwe uko imihanda izakoreshwa ku munsi w’Irahira rya Perezida Kagame

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 August 2024 saa 06:42
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo rigaragaza uko imihanda izakoreshwa ku munsi w’ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, biteganyijwe ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

Ni ibirori bizabera muri Stade Amahoro ivuguruye, byitezwe ko bizitabirwa n’ibihumbi by’Abanyarwanda b’ingeri zose n’inshuti z’u Rwanda zizaba zavuye hirya no hino.

Umujyi wa Kigali watangaje ko umuhanda uva ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali - Giporoso - Chez Lando - BK Arena - RDB - KCC - Sopetrade - Peyaje -Serena Hotel uzaba uri gukoreshwa n’abashyitsi.

Hatangajwe ko kandi umuhanda wa University of Kigali- MINAGRI na wo uzaba wahariwe abashyitsi bazaba baje kwifatanya n’u Rwanda.

Umujyi wa Kigali watangaje ko abatwara ibinyabiziga bazakoresha imihanda itandukanye mu buryo bukurikira, kandi ko abashinzwe umutekano wo mu muhanda bazaba bahari ngo bayobore abaturage.

Kanombe Military - Mu itunda - Kabeza - Niboye - Sonatube - Rwandex -Kanogo - Kinamba - Nyabugogo / Mu Mujyi.

Kuri 12 - Kigali Parents school - BK Kimironko - Kibagabaga - Akabuga ka Nyarutarama - Kinamba - Nyabugogo/Mu Mujyi.

Gahanga - Kicukiro - Gatenga - Rwandex - Kanogo - Kinamba - Nyabugogo/Mu Mujyi.

Guhera mu 2003 ubwo habaga amatora ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame amaze kurahira inshuro eshatu, bikabera muri Stade Amahoro. Inshuro zose Stade Amahoro yabaga yuzuye ku kigero gishoboka.

Mu 2003 Perezida Kagame yarahijwe na Siméon Rwagasore wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, hitabira abakuru b’ibihugu na za Guverinoma icyenda.

Mu 2010, Perezida Kagame yarahijwe na Aloysia Cyanzaire wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, hitabira abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 16.

Ubwo Perezida Kagame yarahiraga mu 2017 hitabiriye abakuru b’ibihugu barenga 20, icyo gihe arahizwa na Prof. Sam Rugege wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Kuri iyi nshuro Perezida Kagame azarahizwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin.

Kuri iki Cyumweru, hitezwe akarasisi ka gisirikare n’indi myiyereko izakorwa n’Ingabo z’igihugu. Hashize iminsi mu kirere cya Kigali hagaragara kajugujugu z’Ingabo z’u Rwanda ziri mu myiteguro y’uyu muhango ukomeye cyane.

Hatangajwe uko imihanda muri Kigali izakoreshwa ku munsi w’irahira rya Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .