Kigali: Hatahuwe uruganda rukekwaho kwiba amashanyarazi ya miliyoni 2Frw ku kwezi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Ugushyingo 2018 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) batahuye uruganda rukekwaho kwiba amashanyarazi afite agaciro kagera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Uru ruganda rwitwa INEZA, rusanzwe rusya ifu y’ibigori izwi nka kawunga. Rukorera i Gikondo mu gishanga cyahozemo inganda mu mujyi wa Kigali.

Amakuru y’ubu bujura yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo ubwo abakozi ba REG bajyaga mu isuzuma risanzwe muri urwo ruganda.

Ubwo bagenzuraga mubazi y’uruganda, ngo basanze hari insinga zaciwe ku buryo mubazi hari umuriro itabaraga kandi wakoreshejwe.

Umuyobozi wa REG ishami rya Kacyiru, Bimenyimana Emmanuel yagize ati “Twasanze hano hari abantu basya ifu y’ibigori izwi nka Kawunga, umwe muri bo yatwibaga umuriro akiba bibiri bya gatatu by’umuriro akoresha, akatwishyura kimwe cya gatatu. Mubazi yacu yabaraga bike cyane ugereranyije n’ibyo yakoresheje.”

Bimenyimana yakomeje avuga ko nibura ku kwezi bibwaga umuriro wa miliyoni ebyiri.

Ntabwo barabasha kumenya igihe cyari gishize bibwa umuriro, ariko baherukaga kugenzura urwo ruganda mu mezi atatu ashize.

Umuyobozi ushinzwe imirimo y’urwo ruganda wahise anatabwa muri yombi, yavuze ko na we atunguwe n’ayo makuru dore ko ngo yari ahamaze amezi atatu gusa.

Uyu muyobozi avuga ko aho mubazi iba nta mutekano wari uhari ku buryo atahita amenya uwagiye guca izo nsinga.

Ati “Byarakozwe ariko ntabwo nahamya neza niba ari twe, kubera ko hagerwa na buri wese. Ndakeka ko byakozwe n’umuntu ntazi.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yavuze ko bamaze kumenyeshwa amakuru na REG bahise baza kureba ibyabaye kugira ngo bakumire izindi ngaruka, dore ko muri aka gace higeze kuba inkongi y’umuriro itewe n’amashanyarazi.

Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubujura uko byaba bimeze kose.

Ati “Abantu bagomba kumenya ko ibi byose ari ibyaha kandi ibyaha bigira uburyo bwo kubihana, ntawe bizahira gukomeza kubibamo. Ni byiza rero ko babivamo.”

Kuba hafashwe umukozi w’uruganda nyirarwo ntafatwe, Mbabazi yavuze Ubugenzacyaha burakora akazi kabwo byagaragara ko hari n’undi ubifitemo uruhare agafatwa.

Umuntu ufashwe yiba amashanyarazi iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu kugeza ku mwaka cyangwa ihazabu kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza