00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibinyabiziga ahuriweho n’ibihugu 40

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 18 Kamena 2021 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Umuryango Nyafurika Utsura Ubuziranenge (ARSO) wamuritse ku mugaragaro amabwiriza 41 ahuriweho n’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Aya mabwiriza yamuritswe ku wa 17 Kamena 2021, ubwo hasozwaga inama ya 26 y’Inteko rusange ya ARSO. Aya mabwiriza azajya agenderwaho mu kugenzura ubuzirangenge bw’ibinyabiziga.

Aya mabwiriza ahuriweho yamurikiwe i Kigali azafasha mu kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, ubwikorezi bw’ibicuruzwa bwambukiranya imipaka, ibyotsi bihumanya ikirere bisohorwa n’ibinyabiziga, ubuziranenge bw’amavuta ashyirwa mu binyabiziga n’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Patricia Uwase yashimye ARSO kuba yaragiriye u Rwanda icyizere ngo rwakire iyi nama, ashimangira ko aya mabwiriza azarushaho kuzamura ubuziranenge bw’ibinyabiziga no koroshya ubwikorezi.

Ati “Ni iby’agaciro kuba mwarahisemo u Rwanda ngo rwakire iyi nama ya 26 y’Inteko rusange y’Umuryango Nyafurika Utsura Ubuziranenge, by’umwihariko ariko aya mabwiriza tumurikiye hano i Kigali azafasha mu gukomeza kuzamura ubuziranenge bw’ibinyabiziga muri ibi bihugu uko ari 40, imihanda nayo izakomeza kugenzurwa mu rwego rwo kunoza ubwikorezi kuri uyu Mugabane, bizafasha kandi mu kurinda umutekano w’abantu by’umwihariko turushaho kubungabunga ibidukikije”.

Patricia Uwase yongeyeho ko kuba haratekerejwe gushyiraho aya mabwiriza ahuriweho ari iby’ingenzi, kuko bizarushaho gufasha kugera ku ntego z’Isoko rusange ry’Afurika (AFCFTA).

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Nyafurika Utsura Ubuziranenge ari nawo wateguye aya mabwiriza ahuriweho, Dr. Hermogène Nsengimana, yasabye ibihugu by’Afurika gushyira mu bikorwa aya mabwiriza mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ibihugu.

Yagize ati “Ndasaba ibihugu ko byakwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, kuko bizafasha no mu kwihutisha iterambere ry’ibihugu, nshimiye kandi Banki nyafurika ishinzwe ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga Afrexim kuba baradufashije mu gutera inkunga kugira ngo aya mabwiriza ahuriweho tumuritse none ageho”.

Yongeyeho ko icyorezo cya Covid-19 cyeretse Isi ko ubuziranenge ari ngombwa mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge mu Rwanda RSB, Murenzi Raymond, yasabye ibigo bakorana mu gutsura ubuziranenge bw’ibinyabiziga birimo RURA, REMA, Polisi na Minisiteri y’ibikorwaremezo gushyira mu bikorwa aya mabwiriza.

Ati “Nk’u Rwanda twagize uruhare mu ishyirwaho ry’aya mabwiriza ahuriweho, inzego dusanzwe dukorana zikwiye kumva neza aya mabwiriza, dusanzwe dufite aho dusuzumira ubuziranenge bw’ibinyabiziga bityo tuzarushaho kongera imikoranire n’inzego dusanzwe dukorana kugira ngo aya mabwiriza akomeze gushyirwa mu bikorwa”.

Aya mabwiriza yatangiye gutegurwa mu 2019 n’itsinda rya ARSO, ni nyuma y’aho bigaragaye ko muri Afurika hari imfu nyinshi ziterwa n’impanuka zituruka ku buziranenge bw’imodoka buri hasi kurusha indi migabane, aho mu 2010 zari kuri 24%.

Aya mabwiriza yamuritswe ubwo hasozwaga Inteko rusange ya 26 ya ARSO
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Nyafurika Utsura Ubuziranenge, Dr. Hermogène Nsengimana, yasabye ibihugu bya Afurika gushyira mu bikorwa aya mabwiriza
Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra, Patricia Uwase asanga aya mabwiriza azarushaho kuzamura ubuziranenge bw'ibinyabiziga
Umuyobozi wa RSB yasabye inzego bakorana mu buziranenge bw'ibinyabiziga kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'aya mabwiriza
Abayobozi batandukanye muri Afurika bareberera ubuziranenge bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .