Kigali: Gutwara abantu bahekeranye bigiye kuba amateka hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Ukuboza 2018 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Mu mujyi wa Kigali hagiye gutangizwa uburyo bw’ikoranabuhanga rizatuma hatongera kubaho gutwara abantu bahekeranye kubera ubwinshi mu modoka zitwara abagenzi.

Kubona abagenzi bahekeranye ni inkuru isa n’imenyerewe muri zimwe mu modoka rusange zo mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane izitwara abagenzi barenze 30 by’umwihariko izibamo imyanya abantu bagenda bahagaze.

Muneza David utuye i Masaka mu Karere ka Gasabo yabwiye IGIHE ko babangamirwa cyane n’uburyo bus zitwara abagenzi zibatwara nk’imyaka.

Yagize ati “Badukorere ubuvugizi babuze na bariya bashoferi ba ziriya bus zitwara abantu bahagaze kujya badupakira nk’abapakiye imyaka kuko nabyo ni bimwe mu byateza impanuka. Inabaye byagora polisi kumenya umubare w’abagenzi nyabo bari bayirimo.”

Uwitwa Murangwa Innocent yagize ati “Kuki ziriya bus zo zirenza umubare w’abo zikwiye gutwara abashoferi bazo batajya bahanwa kandi tuzi ko bitemewe kurenza umubare w’abantu ikinyabiziga cyemerewe gutwara?”

Ubuyobozi busobanura ko imodoka nini zitwara abagenzi zemerewe gutwara 70.
Umuyobozi Mukuru wa AC Group, Patrick Buchana, abinyujije kuri Twiter yavuze ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye gutangizwa, buzajya bubafasha kumenya imodoka itwaye abantu barenze abo yagenewe.

Yagize ati “Turi gushyiraho uburyo bwo kubara (abagenzi) buzatuma ibyo bitongera kubaho.”

Ubu buryo buzwi nka Automated Passenger Counting (APC) bukoresha utwuma twumva dushyirwa hejuru kuri buri muryango w’imodoka itwara abagenzi.

Iyo umugenzi yinjiye cyangwa asohotse mu modoka, hari urumuri ducana, imashini ikusanyirizwamo amakuru y’iyo modoka ikamenya ko hari undi muntu winjiye cyangwa usohotse.

Ubwo buryo bukorana n’irindi koranabuhanga rifasha ba nyir’imodoka kumenya aho iherereye, ku buryo mu gihe umubare w’abagenzi bari mu modoka runaka warenze, bahita babimenya.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko hari amavugurura akomeye ari gukorwa mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, hagamijwe kubyoroshya no kubigira byiza kurushaho.

Muri yo hari nk’uburyo bwo gushyiraho imihanda yihariye yagenewe imodoka zitwara abagenzi, gukwirakwiza internet mu modoka zose zitwara abagenzi, kugabanya iminota abantu bamara bategereje imodoka n’ibindi.

Ikoranabuhanga rigiye kujya rimenyekanisha imodoka yatwaye abagenzi benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza