00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Kigali CineJunction’ yatangijwe, herekanwa bwa mbere filime yo muri Sénégal (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 August 2024 saa 05:27
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri mu Mujyi wa Kigali hatangijwe iserukiramuco rya Kigali CineJunction, herekanirwamo na filime “Banel & Adama’’ yo muri Sénégal.

Kigali CineJunction Festival ni iserukiramuco riri kuba guhera ku wa 01-04 Kanama 2024.

Rizabera ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali harimo muri Car Free Zone, Kwa Mayaka i Nyamirambo, ahakorera Moshions mu Kiyovu no muri L’Espace ku Kimihurura.

Iri serukiramuco ritegurwa na Philbert Aimé Sharangabo Mbabazi na mugenzi we Samuel Ishimwe Karemangingo bahuriye muri sosiyete bise Imitana Productions.

Philbert Aimé Sharangabo Mbabazi uri mu batangije iri serukiramuco, yabwiye IGIHE ko ryatangiye neza ndetse abantu bitabiriye kurusha uko byari bimeze umwaka ushize ubwo ryatangizwaga.

Ati “Umunsi wa mbere wagenze neza. Twabashije kugira abantu benshi bitabiriye ugereranyije n’umwaka ushize ubwo twatangizaga iri serukiramuco. Tuzakorera ahantu rusange kugira ngo abantu bisange mu kureba filime.’’

Umwe mu myihariko iri muri iri serukiramuco ni uko uyu mwaka Umunyarwanda Umuhire Eliane ari we mushyitsi w’imena mu gihe mu mwaka ushize, yari Umunya-Cameroun Jean Pierre Bekolo wamamaye mu gutunganya filime agatwara ibihembo byinshi bya filime ku rwego mpuzamahanga birimo icya Cannes yo mu Bufaransa n’ibindi.

Mbabazi ati “Uyu mwaka hari imyihariko myinshi. Hari abashyitsi benshi twazanye bazagenda batanga ibiganiro. Umushyitsi w’icyubahiro ni Umunyarwanda, Eliane Umuhire, umaze kubaka izina muri sinema ku Isi, aheruka kugaragara muri filime yakinyemo na Lupita Nyong’o yitwa “A Quiet Place : Day One. Azanatanga amahugurwa ku bakinnyi ba filime mu Rwanda.’’

Muri iri serukiramuco kandi hazerekanirwamo filime ndende nyinshi n’ingufi ku buryo abazitabira bazabasha kureba filime 30.

Hazerekanwa na filime z’Aba-Diaspora zirimo iy’Umunyarwanda uba i Londres mu Bwongereza, uba i Bruxelles mu Bubiligi, i Paris mu Bufaransa ndetse n’uba i Genève mu Busuwisi.

Izo firime zizerekanwa mu cyiswe ‘Diaspora Voices’.

Ubwo iryo serukiramuco ryatangizwaga herekanwe filime y’urukundo yitwa ‘Banel & Adama’ yo muri Sénégal, ivuga ku buzima bwa Banel na Adama baba barashakanye ariko bakabura urubyaro.

Mbabazi Sharangabo yavuze ko bahisemo kuyerekana ari uko yaciye ibintu kuva yajya hanze mu mwaka ushize, ikaba mu Iri mu Gi-Pulaar (ururimi ruvugwa cyane muri Sénégal) no mu Gifarsansa.

Igisohoka yahatanye muri Festival de Cannes bityo Mbabazi Sharangabo agahamya ko ari filime yari ikwiriye kwerekanirwa bwa mbere mu Rwanda.

Kigali Cine Junction ni iserukiramuco ritandukanye n’andi cyane ko ryo nta bihembo bitangwamo.

Kuri uyu wa 03 Kanama 2024, Umugande Loukman Ali wubatse izina muri sinema muri Afurika azerekana filime kwa Mayaka i Nyamirambo.

Umugande Loukman Ali (iburyo) uri mu bazerekana filime 'Kwa Mayaka' kuri uyu wa Gatandatu ni umwe mu baragaragaza filime kwa Mayaka
Philbert Aimé Sharangabo Mbabazi uri mu batangije iri serukiramuco uri iburyo yafatanye ifoto na Umuhire Eliane. Uyu mugore akaba ari na we mushyitsi w'icyubahiro uyu mwaka
Kigali Cine Junction ni iserukiramuco ryitezweho guhindura byinshi mu ruhando rwa sinema nyarwanda
Iri serukiramuco ryatangirijwe muri Car Free Zone ahazwi nko Mu Mbuga Ngari
Iri serukiramuco abantu bafite aho bahuriye na sinema baryitabiriye ku bwinshi
Bamwe bahuriye muri iri serukiramuco bafataga amafoto y'urwibutso
Cynthia Butare uri ibumoso asanzwe ari mu bayobora filime b'abagore bakomeye ku rwego mpuzamahanga. Ni umwe mu bitabiriye
Ahabereye iri serukiramuco ubwo ryatangizwaga ni uku hari hameze
Akanyamuneza kari kose ku bantu bitabiriye itangizwa ry'iri serukiramuco

Amafoto: Herve IR


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .