00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Basabwe kubyaza umusaruro serivisi za laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga

Yanditswe na Balinda Yvette
Kuya 25 August 2022 saa 12:45
Yasuwe :

Bamwe mu bakenera serivisi za Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), basabye ko zajya zishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo zirusheho gukoreshwa n’abantu benshi.

Lt Col, Dr. Charles Karangwa, yasabye abayobozi batandukanye mu Mujyi wa Kigali gufasha mu kumenyekasha serivisi gitanga, kugira ngo zirusheho kwifashishwa.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo ubuyobozi bwa RFL bwagfiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye inzego z’umutekano, cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Ni mu gikorwa basobanuriwemo serivisi n’imikorere bya RFL.

Dr Karangwa yasabye abitabiriye ubu bukangurambaga bwiswe ‘Menya RFL’, gusangiza abaturage ubumenyi kuri izo serivisi, kugira ngo barusheho kuzibyaza umusaruro.

Yagize ati "Nk’abayobozi b’igihugu muteraniye aha, mugera ahantu henshi, mufite ijambo kuri sosiyete yacu, ndabasabye ubu bukangurambaga ntimubugumane muri mwebwe, ahubwo mubugeze ku bo mushinzwe kuyobora, buri muntu wese amenye RFL n’imikorere yayo ndetse na serivisi itanga."

Muri serivisi iki kigo gitanga harimo izijyanye guhuza amasano nkomoko cyangwa DNA, guhuza ibimenyetso by’umuntu ku giti cye n’ibyabonetse ahakorewe icyaha n’ibindi.

RFL yatangiye gukora mu 2018 isimbuye Kigali Forensic Laboratory yatangiye mu 2005, ariko ikaba itari ifite ubushobozi buhagije bwo gupima ibimenyetso bya gihanga.

Wasangaga byinshi byoherezwa mu mahanga cyane cyane mu Budage, bigatwara amafaranga menshi ndetse bikaba byanatinza kubona ibimenyetso bikenewe ngo ubutabera butangwe.

Iyi laboratwari yongerewe ubushobozi bw’ibikoresho ndetse n’abakozi, ubu ikaba itanga serivisi zo gupima ibipimo bya gihanga birimo gupima uburozi n’ingano ya alcool mu maraso, gupima ibiyobyabwengenge n’ibinyabutabire no gupima inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe.

Hari kandi serivisi yo gupima ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, serivisi yo gusuzuma inkomere n’imibiri y’abitabye Imana, serivisi yo gupima ibyahumanijwe na mikorobe no gupima ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Serivisi zose zitangirwa muri RFL nta n’imwe ijya irenza icyumweru itaratanga ibipimo byasabwe, nkuko Dr Karangwa yabivuze.

Yakomeje ati “Twifuza gutanga serivisi nziza kandi zibanogeye, kugira ngo ubutabera budakererwa. Bavuga ko ubutabera bukererewe ari ubutabera bupfuye.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatangaje ko nk’inzego zibanze basobanukiwe icyo basabwa kugira ngo bagire uruhare mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha izi serivisi, kandi ngo byafasha no mu kugabanya ibyaha.

Yakomeje ati “Iyo dusobanuriye abaturage ko n’ukoze icyaha agasibanganya ibimenyetso iyo biciye muri RFL biramenyekana, ari uwakoze impapuro mpimbano, yaba ari ibimenyetso by’igihe habaye ubwicanyi, uwasiba ibimenyetso mu mashini twasobanukiwe ko babibona.”

“Birumvikana ko ubwo bukangurambaga butanga ubutumwa ndetse bugatanga n’umusaruro ko babona ko ibyo bakora byose bashobora kuzabafata, ibyo bikagabanya ibyaha.”

Abitabiriye ubu bukangurambaga basabye ko hashyirwaho ko umuntu ashobora gukoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) ku bakeneye serivisi za RFL, kuko hari abadafite ubushobozi bwo kuzishyura.

Dr Karangwa yavuze ko iki cyifuzo bacyakiriye, kandi bazakiganiraho n’inzego bireba, kuko nubwo hari abavuga ko ibiciro byayo biri hejuru, biri hasi ugereranije n’igiciro cy’izo serivisi.

Ati "Tuzabishyira muri raporo tuzaganiraho n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, kugira ngo biganirweho mu rwego rwo hejuru kuko ni inzego ebyiri zitandukanye, hamwe ni mu rwego rw’ubuzima, ahandi ni ubutabera."

Kugeza ubu RFL imaze gukora ku bimenyetso ibihumbi 30 byakoreshejwe mu nkiko.

Biri mu nyigo ko RFL ihinduka RFI (Rwanda Forensic Institute), ikaba ikigo kiri ku rwego mpuzamahanga gipima ibimenyetso bya gihanga ndetse kigatanga n’amahugurwa.

Dr. Charles Karangwa yagaragaje ko serivisi za RFL zihuta kandi zigafasha mu gutanga ubutabera
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko gusobanukirwa ibyo RFL ikora byatanga umusanzu mu kugabanya ibyaha
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n'inzego z'umutekano n'iz'ubutabera
Ubukangurambaga bwa Menya RFL ku rwego rw'Umujyi wa Kigali bwitabiriwe n'abayobozi ku nzego zitandukanye
Abitabiriye ubukangurambaga bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .