Kigali Arena yabonye ikirango gishya izajya yifashisha mu bikorwa byayo

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Ikigo QA Venue Solutions Rwanda giherutse gutsindira isoko ryo kubyaza umusaruro inyubako ya Kigali Arena, cyatangaje ko ikirango cyahanzwe na Kalisa Axel ari cyo kizakoreshwa na Kigali Arena mu bihe biri imbere.

Ikirango cyakozwe na Kalisa cyatoranyijwe mu bindi birenga 1400 byari mu irushanwa rya ‘Kigali Arena Logo Contest’ ryateguwe mu rwego rwo guha Abanyarwanda amahirwe yo gukoresha ubuhanga bwabo mu kurema ikirango cya kuri Kigali Arena, nka kimwe mu bikorwa remezo bikomeye by’imikino n’imyidagaduro biri ku Mugabane wa Afurika.

Umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield, yavuze ko ikirango bahisemo cyujuje ibisabwa byose.

Yagize ati “Mu guhitamo ikirango, twarebeye ku mabwiriza twari twatanze mbere y’irushanwa. Twashakaga kubona ikirango cyoroshye, cyumvikana kandi cyakoreshwa mu buryo bworoshye. Ikirango twahisemo cyujuje ibisabwa ariko noneho kikanagira umwimerere twifuza. Twizeye ko izina rya Kigali Arena rizakomeza gukura, kandi ko ikirango dufite kuri ubu kizatugeza aho twifuza kugeza Kigali Arena.’’

"Tuzakomeza gukorana na Axel mu gushyiraho uburyo butandukanye twakoresha iki kirango mu kurema umwimerere wa Kigali Arena. Twizeye ko ubwo bufatanye buzatanga umusaruro.”

Kalisa Axel yavuze ko igitekerezo cy’ikirango yakoze yagikuye ku miterere y’inyubako ya Kigali Arena.

Yagize ati “Igitekerezo cyaturutse ku myubakire ya Kigali Arena. Twatangiye ibintu byose, kuva ku gushushanya ndetse n’urugendo rwo kukirema.”

Kalisa wahanze ikirango cyatoranyijwe kizajya cyifashishwa mu bikorwa bya Kigali Arena, yanahawe 1000$ (arenga ibihumbi 989 Frw) nk’uwatsinze irushanwa.

Kigali Arena ni inyubako y’akataraboneka ifite ubushobozi bwo kwakira imikino y’intoki irimo basketball, volleyball, tennis ndetse n’indi itandukanye. Iyi nyubako kandi ishobora kwakira ibitaramo, inama n’indi mihango yakirira abantu benshi, dore ko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10.000 bicaye neza.

Iki ni ikirango gishya cya Kigali Arena
Kalisa Alex ashyikirizwa sheki y'amafaranga nyuma yo gutsinda iri rushanwa
Kalisa yatsinze bagenzi be bagera ku 1400 bari bahanganye muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .