Kigali Arena irashashagirana! Hasigaye kuyitaha (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Magingo aya, Kigali Arena, Stade ifite ubushobozi bwo kwakira imikino yose y’intoki, ibitaramo n’inama yamaze kuzura mu bice hafi ya byose, aho ubu ishobora gutangira gukoreshwa.

Kigali Arena ni inyubako ya mbere nini y’imikino yo mu nzu mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye mu Mujyi mushya uri kubakwa muri Sénégal, Diamniadio, nayo yubatswe na Summa, Sosiyete y’Abanya-Turikiya yanakoze imirimo ya nyuma kuri Kigali Convention Centre.

Aho Kigali Arena itandukaniye na Dakar Arena ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15 mu gihe indi yo ari ibihumbi 10 ariko bashobora kurenga bakagera kuri 11 bitewe n’igikorwa yakiriye.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kigali Arena igizwe n’ibice bine (zone), aho buri kimwe gifite abo cyagenewe. Amarembo magari aherereye ahazwi nko mu Migina ku muhanda wa Sport View.

Magingo aya, imirimo yo kubaka iyi stade yararangiye mu bice byayo byose, ndetse ibikoresho byose nkenerwa byamaze gushyirwamo ku buryo yatangira gukoreshwa.

Byari byitezwe ko ifungurwa ku wa 05 Nyakanga 2019 ariko uwo muhango urasubikwa bitewe n’uko hari imihanda itari yakarangiye neza mu nkengero zayo.

Iyi stade izifashishwa u Rwanda rwakira imikino ya Afrobasket y’abatarengeje imyaka 16 mu 2020 ndetse ruherutse kwemezwa nk’igihugu kizakira imikino ya Afrobasket 2021.

Izindi nkuru wasoma:

- Dutemberane muri Kigali Arena, inzu idasanzwe y’imikino izajya yakira abantu ibihumbi 10 (Amafoto)

- Ihere ijisho Kigali Arena! Mu cyumweru kimwe iraba ishobora kwakira imikino (Amafoto na Video)

Ubwiherero rusange nabwo bwararangiye
Ubwogero bwamaze gutunganywa nabwo
Icyumba cyo gukoreramo imyitozo ngororamubiri cyamaze gukorwa neza'
Ibikoresho byamaze gushyirwamo
Hashyizwemo n'ibikoresho bifasha mu kunanura umugongo
Kigali Arena izajya yakira abantu 10 000
Iki kibuga kizajya gihindurwa bitewe n'umukino cyangwa ikindi gikorwa kigiye kwakirwa muri Kigali Arena
Ikibuga cya Basketball cyamaze gutunganywa neza
Ahazajya hatangirwa amakuru ajyanye n'ibibera muri stade hamaze gutunganywa neza
Ingazi zikoresha ikoranabuhanga zifasha abantu kuzamuka no kumanuka, zamaze gutunganywa
Mu masaha y'umugoroba ni uku Kigali Arena iba igaragara
Imihanda ikikije Kigali Arena iri gutunganywa neza
Imwe mu mpamvu zatumye iyi stade idatahwa mu ntangiriro z'uku kwezi, ni uko hari imihanda itari yakuzuye neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza