Kigali Arena igiye kuberamo uruhererekane rw’ibikorwa by’imyidagaduro byiswe ‘[email protected]

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Kigali Arena ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, imyidagaduro n’amamurikagurisha (RCB) byatangije gahunda yiswe ‘[email protected]’, ikubiyemo ibikorwa by’imyidagaduro bizabera muri Kigali Arena muri uku kwezi kwa Ukuboza.

Ibi bikorwa bizabera muri Kigali Arena, birimo ibitaramo by’indirimbo, kuharebera sinema n’ibindi byose bizaherekezwa no kuhafatira amafunguro.

[email protected]’ yateguwe hagamijwe kongera kubyutsa urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama, imyidagaduro n’amamurikagurisha (MICE) rwagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Atangiza ‘[email protected]’, Umuyobozi w’Ikigo gicunga Kigali Arena cya QA Venue, Kyle Schofield, yavuze ko bazirikana cyane ingaruka za COVID-19 ku rwego rw’ubukerarugendo.

yagize ati “Nk’ubuyobozi bwa Kigali Arena, tuzirikana ko uru rwego rw’ubukerarugendo (MICE) ku mugabane bwagizweho ingaruka zikomeye kubera COVID-19. Mu Rwanda kuva ubukerarugendo bwasubukurwa, abategura ibitaramo n’ibindi bikorwa, abateza imbere abahanzi n’abandi babarizwa muri MICE batangiye gufatanya bategura ibitaramo mu buryo bujyanye n’ingamba zo kwirinda zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda.’’

Yakomeje agira ati “Twishimiye gutangaza ko tubifashijwemo na RDB, RCB n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Kigali Arena yashyizeho uburyo twizera ko ari ubwa mbere mu ruhererekane rw’ibikorwa biteguwe ku Mugabane wa Afurika hubahirizwa ingamba z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu guhangana na COVID-19 no gufasha abazabyitabira kunyurwa.’’

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Belise Kaliza, yavuze ko urwego akorera rutewe ishema no gutanga umusanzu warwo mu gushyigikira ibikorwa bigamije kuzahura urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama n’amahuriro

Yakomeje ati “Nk’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere twishimiye gutanga umusanzu wacu mu gushyigikira ukongera kuzahura urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama n’amahuriro (MICE), dufatanyije na Kigali Arena na RCB. Dufite icyizere ko ibi bikorwa byo mu Ukuboza bizafasha mu isubukurwa ry’ibikorwa bihuza abantu mu gihugu by’umwihariko mu gihe twinjira mu 2021.

“Ndongera gushimangira umuhate dufite mu gushyigikira gahunda yo kwakira amahuriro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye muri rusange ndetse n’abahanzi n’abategura ibikorwa bijyanye n’inama, no kurushaho kunoza imikoranire mu guharanira ko bitanga umusaruro.’’

Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe Inama n’Amahuriro (ICCA) rishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu habereye kwakira inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye ndetse Kigali Arena iri mu bikorwa remezo bibereye mu gufasha igihugu kwakira bene ibyo bikorwa binyuranye.

Muri uyu mwaka, QA Venue Solutions Rwanda na Guverinoma y’u Rwanda byasinye amasezerano y’imyaka irindwi yo gucunga Kigali Arena.

Binyuze muri aya masezerano, QA Venue Solutions ikorana n’amashyirahamwe y’imikino y’imbere mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga, abategura inama n’andi materaniro manini, abateza imbere abahanzi ndetse n’abategura ibiganiro bikomeye, inama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa binyuze muri MICE hagamijwe kunoza ingengabihe y’ibikorwa bizabera muri Kigali Arena.

Mu ruhererekane rw’ibi bikorwa byo kugarura imyidagaduro, igitaramo cyiswe “We ‘re back live concert” giteganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2020 ni cyo kizabimburira ibindi.

Iki gitaramo kiri gutegurwa n’itsinda riramya rikanahimbaza Imana rya Alarm Ministries, cyanatumiwemo Prosper Nkomezi, Healing worship Team, itsinda ry’abakobwa babiri Vestine na Dorcas mu gihe Umuvugabutumwa ari Pasiteri Julienne Kabanda.

Igitaramo gikomeye giheruka kubera muri Kigali Arena ni icyiswe “Mpa Amavuta Live Concert” cya James na Daniella bahurije hamwe couple z’abaramyi zikunzwe mu gihugu ku wa 1 Werurwe 2020.

Ushaka kumenya ibikorwa bitandukanye biteganyijwe no kugura itike yawe kare, wanyura hano.

Nyuma y'amezi asaga umunani muri Kigali Arena hagiye kongera kubera ibikorwa by'imyidagaduro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .