00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Amafaranga 2000 Frw atuma babeshya ko bakundana n’abo bahuje ibitsina

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 September 2022 saa 10:42
Yasuwe :

Imwe mu mishinga cyangwa imiryango itari iya leta, iyo ikoresheje inama cyangwa igikorwa cyo gupima virusi itera Sida abakundana n’ababana bahuje ibitsina, usanga hari amafaranga runaka babaha y’insimburamubyizi akunda kuba 2000Frw.

Abiganjemo urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali, bemeza ko bitewe n’ubushomeri no gushaka indonke, hari igihe biba ngombwa ko babeshya ko bari mu bakundana n’abo bahuje ibitsina kugira ngo bahabwe ariya mafaranga n’iriya mishinga ibafasha.

Ibi bituma iyo buri gihe habaye igikorwa cyo gupima virusi itera Sida cyangwa kureba uko ubuzima bw’abakundana bahuje ibitsina buhagaze, hari abaturage batari bake babyitabira kugira ngo bahabwe ayo mafaranga aba ari hagati ya 2000 Frw na 3000 Frw.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko amafaranga ntacyo atakoresha umuntu ndetse ari nayo mpamvu rimwe na rimwe bemera bakabeshya ko bakundana n’abo bahuje ibitsina kugira ngo imishinga ibafasha nabo ibiteho.

Bemeza ko bajyayo bamaze kumenya ibibazo byose bari bubazwe n’uburyo bari bubisubize ku buryo ntawe upfa kubarabukwa.

Uwitwa Kubwimana Vianney yagize ati “Hari icyo amafaranga se atakoresha umuntu?. Njye buri gihe iyo numvise ko bari bupime ababana bahuje ibitsina njyayo rwose si ibanga bakampima nkatahana ibyo bihumbi bibiri byanjye icyo mpfa n’uko mba ndi buyacyure gusa.”

Uwitwa Munezero Miradji yagize ati “Uragenda bakakubaza ngo byatangiye bite, bakakubaza niba ari ko wavutse cyangwa warabaye umutinganyi ukuze, niba bagukoreraho igikorwa cyangwa ari wowe ugikora n’ibindi byinshi barangiza bakagupima Sida bagahita baguha 2000Frw byawe n’utwo dukingirizo ugacaho.”

Akomeza avuga ko iyo hari bube igikorwa cyo gupima Sida ababana bahuje ibitsina hari abantu benshi biganjemo urubyiruko babyitabira kugira ngo bahabwe ayo mafaranga ndetse hari n’abahabwa udukingirizo bagahita bajya kutugurisha mu maduka.

Habiyakare Valentin yagize ati “Njye n’ubu numvise ko bari butange ibihumbi bibiri nahita njyayo icyangombwa ni uko mba nzi ko bari buyampe ikibi ni uko nakwiyita umutinganyi nkahita muba”.

Umwe mu baganga bakunze gupima Virusi itera Sida ababana bahuje ibitsina utarifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko atari azi ko hari abababeshya kugira ngo gusa babone ayo mafaranga.

Ati “Twe icyo tuba tugamije ni ukubaha iyo serivise kugira ngo bamenye aho ubuzima bwabo buhagaze no kugira ngo abataranduye birinde ndetse n’abanduye batangire gufata imiti,naho ibyo byo kuvuga ngo hari abaza bakatubeshya sinabimenya.”

Kuba hari abajya aho imishinga ifasha ababana bahuje ibitsina kwipimisha virusi itera Sida babeshya, ni bimwe mu bitakoroha kubigenzura ndetse byatuma binagorana umubare nyirizina w’abafite iyi miterere mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .