Kigali: Amaduka arindwi yafunzwe kubera kudakoresha EBM

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Amaduka arindwi yo mu Mujyi wa Kigali yafunzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), azira kudakoresha neza imashini zitanga inyemezabwishyu ya EBM.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo abakozi ba RRA bafunze ayo maduka aherereye mu mujyi rwagati na Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko iki gikorwa kigamije kugenzura abakoresha neza izi mashini za EBM, kuko abatazikoresha haba hari ibihano bibateganyirijwe.

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya EBM, Mbera Emmy, yavuze ko umucuruzi bafungira iduka ari uwo baba bamaze guhugura no kugira inama inshuro zitari munsi y’ebyiri.

Ati “Iki gikorwa cyari kigamije kugenzura abadakoresha neza EBM n’abazikoresha. Ni ugushyira mu bikorwa icyo amategeko ateganyiriza abantu batayikoresha neza kuko hari n’ibihano bateganyirizwa birimo gufunga amaduka yabo igihe cy’iminsi 30.”

Umucuruzi wafungiwe iduka ukorera ahitwa ku mashyirahamwe Nyabugogo, yabwiye IGIHE ko bamaze kumenyera gukoresha EBM ahubwo hari ubwo bibagirwa bitewe n’abakiriya benshi baba bafite.

Yagize ati “Gukoresha EBM turazikoresha, ahubwo ni kwa kundi umuntu yibagirwa kubera abakiriya benshi aba afite kugira ngo atabatinza naho ubundi rwose turazikoresha.”

RRA ivuga ko igikorwa cyo kugenzura abadakoresha EBM neza kizakomeza ndetse igatangaza ko abacuruzi 24 bo mu Mujyi wa Kigali aribo bamaze gufungirwa amaduka.

Umuhuzabikorwa wa EBM muri RRA, Mbera Emmy, asobanura ko igikorwa cyo gufungira abatayikoresha kizakomeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza