00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Agera kuri miliyari 1Frw azishyurwa imitungo y’abaturiye ahazubakwa ruhurura

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 28 July 2024 saa 02:26
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gutangira kubaka ruhurura zitwara amazi mu bice abantu batuyemo ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu turere twa Gasabo na Kicukiro.

Kuva tariki 25 Nyakanga 2024, abagenagaciro batangiye gusuzuma imitungo y’ahazavugururwa imiturire mu Mirenge ya Remera na Kimironko mu karere ka Gasabo.

Amavugurura nk’aya kandi yitezwe mu Mirenge ya Kanombe na Niboye mu Karere ka Kicukiro mu cyiciro cya kabiri cy’umushinga wo kuvugurura imiturire mu Mujyi wa Kigali watewe inkunga na Banki y’Isi.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yabwiye The New Times ko imitungo izishyurwaho ingurane “ibarirwa muri 99 na ho ingengo y’imari izayigendaho ibarirwa muri miliyari 1 Frw.”

Biteganyijwe ko kuvugurura ibice by’utujagari mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro, na Gasabo, hagashyirwamo ibikorwa remezo nk’imihanda, inzira z’abanyamaguru, ruhurura, amatara yo kumuhanda, ibigo nderabuzima, amasoko, amashuri, amazi meza, bifasha kugira ubuzima bwiza bizatwara nibura miliyoni 70$, ni ukuvuga arenga miliyari 91 Frw.

Umujyi wa Kigali uhamya ko miliyoni 15$ zizifashishwa mu kwishyura imitungo izangirika kubera ibikorwa byo kubaka.

Mu karere ka Nyarugenge ho ibikorwa byo kuvugurura imiturire byaratangiye, ndetse hazatunganywa ubuso bwa hegitare 137 zo mu Murenge wa Muhima, Gitega na Kimisagara hanatunganywe ruhurura ya Mpazi hagamijwe guhangana n’imyuzure.

Muri Gasabo hazubakwa imihanda ireshya na kilometero 9.3 n’inzira z’abanyamaguru zireshya na kilometero 7.3, mu gihe amatara yo mu muhanda ari ku muhanda wa kilometero 17.2. Muri Nyagatovu kandi hazubakwa isoko n’ikibuga cy’umupira.

Muri Kicukiro ho hazavugururwa imihanda ireshya kilometero 11 na kilometero 6.3 z’inzira z’abanyamaguru, na ho amatara yo ku muhanda akashyirwa ku yireshya na kilometero 17.2.

Imibare igaragaza ko abantu 60% mu Mujyi wa Kigali batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bigateganywa ko mu 2035 imibare izaba igeze kuri 20%.

Ni mu gihe hari n’undi mushinga wo washowemo miliyoni €56 yo kubugurura imiturire mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, no muri Rwezamenyo na Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge izakorerwa kuri hegitari 230.

Uyu mushinga na wo uzasozwa hubatswe ibikorwa remezo nk’imihanda, amatara yo ku muhanda, amazi n’amashanyarazi, ruhurura n’amasoko hamwe n’ibindi bikorwa remezo bikenewe mu buzima bwa buri munsi.

Imirimo yo gukora imihanda muri Nyabisindu iri gukorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .