Abitegura gukora ibizamini bya Leta muri Kigali bagiye kujya biga no mu mpera z’icyumweru

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 24 Gashyantare 2021 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta mu mujyi wa Kigali bagiye kujya biga no mu mpera z’icyumweru kugira ngo babashe kugendana n’abiga mu bigo byo mu Ntara.

Ibi Minisitiri Uwamariya yabigarutseho ku wa 23 Gashyantare ubwo yari mu igenzura ryo kureba uko gahunda yo kwirinda COVID-19 iri kubahirizwa mu mashuri n’ishusho y’uko ishusho ry’itangira ry’amashuri yo muri kigali bihagaze.

Agaruka ku bijyanye n’uko ingengabihe y’amasomo iteye y’abanyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’abiga mu Ntara , Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko bigoye kuba abiga mu bigo byo mu Ntara ingengabihe y’amasomo yabo yajyana n’abo mu Mujyi wa Kigali kuko bo bakomeje amasomo ariko yizeza ko bizitabwaho.

Ati “Ku bana biga mu Mujyi wa Kigali turaza kubongerera amasaha yo kwiga kandi n’umunsi wa Gatandatu turashaka kuwufata, turashaka kongera amasaha yo kwiga."

Yavuze ko bagiye kwibanda cyane ku banyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta.

Ati “Buriya abantu tuzibandaho ni abazakora ibizamini bya Leta. Buriya bo bazahabwa uburyo budasanzwe kugira ngo bitegure, ariko impungenge zo kuba barasubiye inyuma kubera igihe bamaze zirahari ndetse natwe biraduhangayikishije ariko na mbere y’uko bakora ibizamini bya Leta, tuzabanza turebe ngo bageze he ku buryo no mu byiciro bikuriyeho dushobora kuzagenda twongeramo amasomo bashobora kuba batarize muri ya minsi.”

Abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali bari bamaze ukwezi kurenga batari kwiga kubera umubare w’abandura COVID-19 wari ukomeje kwiyongera muri Kigali.

Ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abasoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

Abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bagiye kujya biga no mu mpera z'icyumeru
MINEDUC yavuze ko amasomo agiye kwihutishwa kugira ngo abanyeshuri bazabashe gutsinda ikizamini cya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .