Gahunda y’igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere iteganya ko hazahangwa imirimo irenga 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka PL, Senateri Mukabalisa Donatille ubwo yatangizaga amahugurwa yagenewe abayoboke b’ishyaka mu Mujyi wa Kigali agamije kubafasha gutangira kwihangira imirimo, bakiteza imbere ndetse bagateza imbere igihugu.
Yavuze ko ingingo nyinshi ziri muri gahunda ya guverinoma y’imyaka itanu na bo bazifite muri gahunda y’ishyaka, bityo batangiye kubishyira mu bikorwa.
Ati “Ibintu byo kwikorera ni ingenzi, uruhare rw’abikorera muri gahunda zitandukanye z’igihugu cyacu ni ingenzi ni yo mpamvu dushishikariza abayoboke bacu n’Abanyarwanda muri rusange ko abantu bakwiye gukora, guhanga udushya, kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyacu kiduha kugira ngo tubashe kwiteza imbere, duteze imiryango yacu imbere, duteze n’igihugu cyacu imbere.”
Yanagaragaje ko icyuho kiri hagati y’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwa mu mahanga bikiri byinshi kandi kigomba kuzibwa n’Abanyarwanda.
Ati “Ibyo rero ntabwo byashoboka tudaharaniye ko ibikorerwa hano mu Rwanda byongererwa ubwiza, ubwinshi n’ubuziranenge kugira ngo tubashe guhangana ku isoko mpuzamahanga.”
Ibyimanikora Khalilah uri mu bayoboke ba PL bari guhugurwa yatangaje ko nyuma yo guhugurwa azajya gufasha abandi bari mu mirenge ariko na we akazihangira umurimo.
Ati “Tugenda tubyiga hanyuma tugakora tukabishyira mu bikorwa ku buryo twiteza imbere.”
Abahuguriwe mu Mujyi wa Kigali barimo abagize komite z’Ishyaka PL ku rwego rw’Umujyi wa Kigali no ku rwego rw’Uturere tugize Umujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko aya mahugurwa azahabwa abayoboke bose b’ishyaka PL kuva ku rwego rw’Intara, uturere n’imirenge kugira ngo baziteze imbere.
Mu byo bishimira kandi harimo kuba amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite yagenze neza kuko umukandida bari bashyigikiye yatsinze ku majwi menshi kandi n’umubare w’ababahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi uriyongera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!