Kigali: Abasirikare batatu bafunzwe bakekwaho guhohotera abaturage

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Mata 2020 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha bwa Gisirikare, rwataye muri yombi abasirikare batatu bakekwaho ibyaha bitandukanye byo guhohotera abaturage, byabereye mu mudugudu wa Kangondo mu Murenge wa Remera Mujyi wa Kigali.

Abatuye muri uyu mudugudu wa Kangondo II ahazwi nko muri Bannyahe, bumvikanye bavuga ko hari abasirikare bari mu bikorwa byo gucunga umutekano, babahohoteye kuko harimo abavuga ko bakubiswe, n’ibindi byaha binyuranye birimo gukorwaho iperereza.

Abaturage bavuga ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa biyoberanyaga, bagakura ku myambaro yabo ibirango bigaragaza amazina yabo, ariko bakagumana impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda, RDF.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyangango, yabwiye IGIHE ko hari abasirikare batatu bamaze gufatwa, iperereza rikaba rikomeje.

Yakomeje ati “Twabimenye, hari batatu bafashwe ubu bafunzwe, iperereza rirakomeje.”

Lt Col Munyangango yavuze ko iperereza rikomeje, kandi mu gihe kitarambiranye ibyavuyemo bizashyirwa ahabona, kuko ubugenzacyaha bwa gisirikare bukomeje kubikurikirana.

Mu gihe cyose gishize, RDF yakunze kugaragaza kutihanganira amakosa cyangwa ibyaha bishobora gukorwa n’abasirikare, aho akenshi abakekwaho ibyaha byo guhohotera abaturage bagiye baburanishirizwa aho ibyaha byabereye mu ruhame.

Umuvugizi wa RDF, Lt Col Innocent Munyengango avuga ko hari abasirikare batatu bafashwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .