00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abasaga 800 batishoboye bahawe ifutari y’asaga miliyoni 16 Frw (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 April 2022 saa 01:29
Yasuwe :

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC, wahaye abaturage batishoboye 800 bo mu Mujyi wa Kigali ifutari ifite agaciro ka miliyoni 16 Frw mu kwifatanya na bo mu gihe cy’Ukwezi Gutagatifu kw’Igisibo [Ramadhan].

Abahawe amafunguro atandukanye barimo abayisilamu ndetse n’abayoboke mu bo mu yandi madini.

Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Mata 2022, ni bwo iyi miryango yahawe amafunguro agizwe n’ibilo 10 by’umuceri, litiro eshatu z’amavuta, ibilo bitanu by’ibishyimbo, agafuka ka kawunga k’ibilo bitanu n’ibilo bitanu by’isukari.

Aba bayisilamu n’abayoboke b’ayandi madini bahawe amafunguro mu gihe mbere y’uko Igisibo cya Ramadhan gitangira hari hatanzwe andi mafunguro afite agaciro ka miliyoni 33 Frw.

Rutayisire Augustin Seif ufite ubumuga bwo kutabona yavuze ko yanejejwe no kuba yahawe amafunguro kuko yagorwaga no kuyabona nyuma y’uko ibiciro bizamutse.

Yagize ati “Nabyishimiye cyane kuko iyi futari iramfasha gufunga neza. Ikindi ije mu gihe yari ikenewe kubera ko hanze aha ibiciro byaratumbagiye kubona amafaranga yo kugaburira umuryango byari ikibazo.”

Ndongozi Radjab ufite ubumuga bw’ingingo, yagize ati “Ni byiza kubera ko bizadufasha mu byerekeye n’ifutari nko muri iki gihe dufunze kuko bidusaba kugira icyo kurya. Twashimiye ubuyobozi n’Imana muri rusange kuba twabonye amafunguro ashobora kudufasha kubona ibyo kurya.”

Uwamahoro Nadine we yavuze ko yishimiye uburyo yahawe amafunguro n’abantu badahuje idini kubera urukundo rw’Imana.

Ati “Nanjye byanshimishije kuba nahawe amafunguro hatitawe ku kuba ngo ndi Umugatolika cyane ko nanjye nari nyakeneye. Byanyeretse ko Abayisilamu bagira urukundo; Imana izakomeze ibafashe.”

RMC iteganya ko mu gihe cy’ukwezi kw’Igisibo cya Ramadhan hazatangwa amafunguro ku batishoboye bagera ku bihumbi 10, ni igikorwa cyateganyirijwe agera kuri miliyoni 100 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sibomana Salimu, we yabwiye IGIHE ko bahisemo gusangira n’abantu bose kuko Ramadhan ari ukwezi kw’impuhwe no gushakamo ibyiza.

Yagize ati “Mbere y’iminsi ibiri ngo igisibo gitangire twatanze ifutari ifite agaciro ka miliyoni 33 Frw. Ubu duhaye abantu 800 ndetse kugeza muri iki gihe igisibo gitangiye tumaze kuyiha abantu bagera ku 3400. Turateganya ko mu cyumweru gitaha tuzaha abandi bantu 3500.”

Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan kwatangiye ku wa 2 Mata 2022. Ni igihe ku bayisilamu aho biyiriza, bagahurira mu masengesho bakanasangira amafunguro ku mugoroba, ari nako bakora ibikorwa by’urukundo. Igisibo gisozwa n’umunsi Mukuru w’Igitambo, Eid al-Fitr.

Abafite ubumuga ni bamwe mu bahawe ibiribwa mbere y'abandi bose
Bimwe mu biribwa byahawe abatishoboye mu Mujyi wa Kigali
Ndongozi Radjab ufite ubumuga bw’ingingo yishimiye ibiribwa yahawe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda, Sibomana Salimu, yemeza ko igisibo kizarangira bakoresheje miliyoni 100
Abafite ubumuga ni bo ba mbere babnzaga guhabwa ibiribwa
Abantu 800 nibo bahawe ibiribwa ku wa Gatatu mu gihe biteganyijwe ko Ramadhan zarangira abagera ku bihumbi 10 ari bo babihawe
Abantu benshi bishimiye ibiribwa bahawe cyane cyane muri iki gihe ibiciro byatumbagiye
Abayoboke b'andi madini batishoboye bishimiye ko na bo bahawe ibiribwa
Abasaga 800 batishoboye bahawe ifutari y’asaga miliyoni 16 Frw
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .