00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abanyeshuri batangiye gukingirwa Covid-19

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bo mu bigo bitatu byo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali batangiye gukingirwa icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, nibwo aba banyeshuri bari hagati y’imyaka 12 na 17 bagera ku 1 400, barimo abiga Saint Andre i Nyamirambo, GS Gahanga mu Karere ka Kicukiro na GS Kagugu bakingiwe Covid-19.
Mbere y’uko aba banyeshuri bakingirwa, babanzaga kwerekana urupapuro ababyeyi babo bandikiye ubuyobozi bw’ibigo bigamo, bagaragaza ko bemeye ko bakingirwa Covid-19.

Bamwe muri aba banyeshuri babwiye IGIHE ko bishimiye kuba bahawe urukingo rwa Covid-19.

Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 16 wiga muri GS Gahanga ya II mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Nabyishimiye kuko bizamfasha kwirinda Covid-19 ndetse no kurinda bagenzi banjye, kuko batwigishije ko Covid-19 ishobora no gufata abana bato.”

Uwamahora Claudette yagize ati “Nahoraga mfite ubwoba ko nshobora kwandura covid-19, ariko ubu ndumva nishimye kuko nzi ko ntacyo yantwara.”

Umuyobozi Ushinzwe Imyitwarire muri GS Gahanga II,Nyiraminani Bertrude, yabwiye IGIHE ko bafite abana 1 512 bari hagati y’imyaka 12 na 17 bagomba gukingirwa.

Yagize ati “Byadushimishije cyane kuko bizatuma abana biga neza batongeye guta umwanya nk’igihe twari muri Guma mu Rugo. Ni byiza kuko bizatuma nabo bagira ubudahangarwa bwo kutibasirwa n’iki cyorezo.”

Akarere ka Kicukiro karateganya gukingira abanyeshuri barenga ibihumbi 26 biga mu mashuri 16.

Abanyeshuri batangiye gukingirwa Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .