Ibyo byabaye mu ijoro ry’itariki ya 2 Gicurasi 2025 bafatiwe mu mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko abo bombi batawe muri yombi hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yavuze ko abaturage bahaye polisi amakuru ko hari imodoka ifite nomero iyiranga yo muri RDC izana mu Mujyi wa Kigali urumogi iruvanye muri icyo gihugu.
Nyuma yo kumenya ayo makuru Polisi yashyize bariyeri mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari ka Ruhengeri, Umudugudu wa Nyamweru ari yo yaje gufatirwaho uwo mugabo atwaye iyo modoka basanga atwaye ibiro 47 by’urumogi rupfunyitse mu mashashi yaruhishe mu gice cy’imodoka kizwi nka ‘tableau de bord’.
Uwo mushoferi yahise atabwa muri yombi ndetse yiyemerera ko yari avanye urwo rumogi muri RDC aruzanye mu Mujyi wa Kigali.
Yanahise atanga amakuru ko yari aruzaniye uwo mugore utuye Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda apolisi na we bajya kumufata bageze iwe bamusangana urundi rumogi rungana n’ibiro 6,5.
Uwo mugabo yavuze ko yari inshuro ya gatanu azanira urumogi akaruha Mukabera.
Ni mu gihe uwo mugore atari ubwa mbere yari afatiwe mu cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge kuko yigeze kubifatirwamo agafungwa imyaka irindwi.
Uwo mugabo yasanganywe ibindi byangombwa byo muri RDC aho yageragayo agakoresha andi mazina.
Abatwe muri yombi bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo bakorerwe dosiye.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku itariki 25 Mata 25 Polisi na bwo yafashe umugabo wari utwaye ibiro birindwi by’urumogi mu modoka na we atabwa muri yombi.
CIP Gahonzire yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ndetse aburira abishora mu gucuruza ibiyobyabwenge kuko batazigera bihanganirwa na Polisi ndetse ko amayeri bakoresha yavumbuwe.
Ati “Amayeri abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha yose turayazi. Mbere bajyaga baruhisha mu mizigo cyangwa bakarwambariraho. Ubu hagezweho amayeri yo kuruhisha mu byuma by’imodoka ariko na byo twarabivumbuye. Abumva ko bazakizwa no gucuruza ibiyobwange bazarinda basaza badakize kuko bazafatwa.”
Mu Rwanda gukora ibiyobyabwenge birimo n’urumogi kubihinga, kubihindura, kubitunga, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu ni icyaha.
Iyo ubikurikiranyweho abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!