Kigali: Abantu 21 barimo ibyamamare bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kanama 2020 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafashe abantu 21 muri 35 bitabiriye ibirori byiswe "Les Samedis Sympas" byateguwe n’umunyamideli Juan Nsabiye, igikorwa gihabanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibi birori byabereye muri hotel imwe yo mu Mujyi wa Kigali iherereye mu Kiyovu ku wa 15 Kanama 2020.

Ni ibirori byari bihuriyemo abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro mu Rwanda barimo umuhanzi w’imideli Muhire Patrick, ufite inzu iyihanga yitwa Inkanda House n’abandi. Imiziki yavangwaga muri ibi birori na DJ Toxxyk ndetse na Dj K’Ru.

Abantu 21 bafashwe bamaze gushyirwa mu kato k’iminsi irindwi aho bazanapimwa COVID-19. Abasigaye 14 Polisi yatangaje ko ku munsi w’ejo na bo bazafatwa bagashyirwa mu kato aho baziyishyurira ikiguzi cy’ibyo bazakenera.

Polisi isobanura ko gutegura ibirori muri ibi bihe bibujijwe; by’umwihariko ko Les Samedis Sympas yishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru, guhana intera no kwirinda guhurira ahari abantu benshi.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gusaba Abanyarwanda kutirara na gato, ahubwo bakongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho basabwa "kugabanya ingendo zitari ngombwa harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe."

Agaruka ku bategura ibirori bihuza abantu benshi muri iyi minsi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aherutse kuvuga ko bitazashoboka ko Polisi imenya ababiteguye bose, ariko abantu bagomba kumva ko bafite inshingano zo kwirinda.

Ati "Ikintu gikomeye cyane tubona ni uko rwose hari abantu batubahiriza aya mabwiriza kandi nta kintu kigoye cyatuma batayubahiriza. Bizagorana cyane ko Polisi yamenya ngo uyu arateganya gukora Bridal Shower tariki ya 26 ngo dushyireho polisi. Muri gahunda ufite ugomba gushyiramo kwirinda, uve mu rugo wambaye agapfukamunwa, wirinde kwegerana no gusuhuzanya kandi wibuke gukaraba."

Les Samedis Sympas ni ibirori byitabiriwe n’urubyiruko rurimo abafite izina ku mbuga nkoranyambaga, bagakwiye gutanga urugero ku bandi ku buryo bwo kwitwara mu guhangana na COVID-19, babirengaho batangaza amafoto yabo ku karubanda birengagije amabwiriza yashyizweho.

Juan Nsabiye wateguye Les Samedis Sympas asanzwe ari umwe mu bahanga imideli bakomeye mu Rwanda. Uyu musore w’imyaka 26 akomoka mu Burundi, yageze ku butaka bw’u Rwanda mu 2015.

Abantu 21 barimo ibyamamare n'abanyamideli bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .