Kigali: Abantu 21 bafatiwe muri restaurant bizihiza isabukuru y’amavuko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kanama 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Abantu 21 biganjemo urubyiruko bafatiwe muri restaurant yo mu Mujyi wa Kigali bari kwizihiza isabukuru y’amavuko, mu gihe biri mu bikorwa binyuranye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Uru rubyiruko rwafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2020, ahagana saa Kumi n’igice.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidaya, yabwiye IGIHE ko abatawe muri yombi basanzwe muri imwe muri restaurant ikorera ahazwi nka Downtown muri Gare iri mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Yagize ati “Ni abana 21 bari baje baje kwizihiza isabukuru y’amavuko, basanzwe bicaye bari kurya no kunywa.’’

Yasobanuye ko bafashwe bivuye ku makuru yatanzwe n’itsinda ry’abantu boherejwe mu nyubako nini zihuriramo abantu benshi kugira ngo barebe uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

Yakomeje ati “Mu gihe hakorwaga ubugenzuzi nibwo byamenyekanye ko muri iyo restaurant hari gukorerwa umunsi mukuru. Bari bafite Gâteau ndetse banitwaje impano ku buryo byagaragaraga ko bari mu birori bateguye kandi bizwi nka nyiri restaurant.’’

Gitifu Mukandahiro yavuze ko umuyobozi wa restaurant yatawe muri yombi ndetse n’abarimo bizihiza isabukuru bajyanywe kwigishwa.

Ati “Tugiye kubanza tumenye ababyeyi babo tubabwire ngo na bo bajye bagira uruhare mu kubarinda no kubigisha ko bagira uruhare mu kwirinda COVID-19. Tugiye kuba tubacumbikiye.’’

Mu butumwa bwe, Mukandahiro yasabye umusanzu wa buri wese mu kwirinda icyorezo no kubahiriza ingamba zafashwe.

Ati “Turabwira abaturarwanda bose ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kwirinda COVID-19. Amezi abaye menshi abantu bigishwa ndetse birakwiye kumvikana ko icyorezo atari icy’abayobozi ahubwo buri wese afite inshingano mu kukirwanya.’’

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gusaba Abanyarwanda kutirara na gato, ahubwo bakongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho basabwa "kugabanya ingendo zitari ngombwa harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe."

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abantu 21 biganjemo urubyiruko bafatiwe muri restaurant yo mu Mujyi wa Kigali bari kwizihiza isabukuru y’amavuko kandi binyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Nyuma yo gufatwa bajyanywe ahantu bagomba gukomeza kwigishwa ko ari inshingano zabo kwirinda kuba intandaro z'ikwirakwira rya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .