00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abantu 20 bafatanywe amacupa 1200 y’amavuta ahindura uruhu

Yanditswe na
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Amacupa 1,225 y’amavuta ahindura uruhu yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Mujyi wa Kigali hagamijwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda.

Mu bicuruzwa byafashwe harimo amavuta yo kwisiga, amasashe n’ibiribwa, byafatiwe mu maduka atandukanye. Mu bafashwe ku wa 21 Nzeri bakaba barimo n’abazunguzayi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara urutonde rw’amavuta atemewe mu Rwanda kandi byagiye bimenyeshwa abaturage inshuro nyinshi.

Ni cyo kimwe n’amasashe yaciwe mu Rwanda kubera ukuntu yangiza ibidukikije.

Ati “Turagira abantu inama yo kwirinda ubucuruzi bwa magendu cyangwa gucuruza ibintu bitemewe."

CP Kabera yibukije abantu ko ubucuruzi bwa magendu bugira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu. Yavuze ko usibye kuba binazana ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge ku isoko ryo mu Rwanda, biriya bicuruzwa bihombya ubicuruza kuko iyo afashwe birafatirwa akanacibwa amande.

Yasabye abaturage gukurikiza amategeko bakirinda ubucuruzi bwa magendu no gucuruza ibitemewe. Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Abafatanywe ibicuruzwa bitandukanye bitemewe n'amategeko mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .