00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abana barenga 1300 batewe inda mu mwaka umwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Abana b’abakobwa 1336 bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, batewe inda mu mwaka umwe, bataruzuza imyaka 18, nk’uko byatangajwe mu Nama y’Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021.

Muri iyi nama, hagaragajwe ko muri uyu mwaka imbaraga nyinshi zashyizwe mu gukangurira abaturage kwirinda covid-19 no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kuko kuva muri Nzeri umwaka ushize, abana 1336 bamaze guterwa inda barimo 334 bo mu Karere ka Nyarugenge, 360 bo muri Kicukiro na 642 bo mu Karere ka Gasabo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu,Umutoni Gatsinzi Nadine, yasabye abatuye uyu Mujyi kujya batanga amakuru ashobora gutuma abahohotera abana batabwa muri yombi.

Ati "Icyo twasaba umuryango muri rusange, ni ukumenya ko guhohotera umwana ari ari icyaha gikomeye kandi kiba gikorerwa abana bato, rero bakwiye kumenya ko ari icyaha cyahagarara twese tubigizemo uruhare abantu bose bagatanga amakuru, bakirinda guhishira abakora ibyo bikorwa bidahesha Umuryango Nyarwanda agaciro.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Umuhoza Aurore, yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwo kwigisha abantu uburemere bw’iki kibazo, kugira ngo kizacogore.

Ati "Iki ni ikibazo tumaze igihe tugishyiramo imbaraga kubera ko hagiye hashyirwaho ubukangurambaga bwinshi butandukanye bwo kurwanya ihohoterwa, ibi bikajyana n’ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge kuko na byo biri mu bitera iki kibazo.”

Hasabwe kandi gushyira imbaraga mu bikorwa byo guhana abagabo bagira uruhare muri ibi bikorwa, ndetse no kurushaho kwigisha imiryango y’abana bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa, kugira ngo hirindwe ko bikomeza.

Abaitabiriye inteko y'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Mujyi wa Kigali
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu,Umutoni Gatsinzi Nadine(ibumoso), yasabye abatuye uyu Mujyi kujya batanga amakuru ashobora gutuma abahohotera abana batabwa muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .