Ni imodoka ya Coaster yari itwaye abanyeshuri bagiye kwiga, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yatangaje ko abanyeshuri bavuze ko batangiye kumva ko imodoka yagize ikibazo, bageze ahantu hamanuka cyane ku i Rebero.
Uretse abanyeshuri, imodoka yarimo n’umwalimu wabo wabaherekeje.
SSP Irere yavuze ko byatangiye bumva imodoka isa n’izengera mu muhanda. Yageze mu masangano y’imihanda ku i Rebero ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ujya mu Miduha na Nyamirambo, umushoferi ayikase ngo yerekeze ku ishuri biranga, imanuka epfo mu ishyamba.
Yakomeje ati "Nta mwana wahaburiye ubuzima, abakomeretse nabo bajyanywe ku bitaro bitandukanye birimo CHUK, Ibitaro bya Nyarugenge ndetse na DMC biri hano mu Karere ka Kicukiro."
"Abaganga baratubwira ko kugeza ubu nta bafite ibibazo bikomeye byatuma bahaburira ubuzima, usibye umwe urimo yongerrwa amaraso muri CHUK. Kugeza ubu abakomeretse ni shoferi, ni umwalimu n’abana 25."
Ntabwo kugeza ubu umubare w’abana bose bari mu modoka urameyekana, ariko bari hejuru y’aba bakomeretse kuko hari ababyeyi bahise batwara abana babo nyuma yo kubona nta kibazo gikomeye bagize, bakabajyana mu ngo.
Iyo modoka yakoze impanuka ifite imyanya 29 n’uwa shoferi wa 30.
SSP Irere yavuze ko iyi modoka yari ifite ibyangombwa byose birimo ubwishingizi, "contrôle technique" n’uburenganzira bwo gukora aka kazi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!