Kigali: Abamotari basabwe umwihariko mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Abamotari bashimiwe uko bakomeje kwitwara mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bibutswa ko iki cyorezo kigihari kandi bagomba gukomeza kuba ku isonga mu kukirwanya ubwabo no kubishishikariza abo batwara.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, hatangijwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abamotari kwambara agapfukamunwa neza no kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umuyobozi w’Impuzamahuriro y’Abatwara Moto mu Rwanda (Ferwacotamo), Ngarambe Daniel, yavuze ko kuba ubu bukangurambaga bukorewe ku bamotari ari inyungu nyinshi kuko buri bugere kuri benshi.

Ati “Abamotari batwara abantu benshi, banyura ahantu henshi, ni byiza ko bagira uruhare rwa mbere mu gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zitandukanye zo kurwanya Coronavirus.”

Yakomeje avuga ko ubusanzwe ingamba zihari abamotari bubahiriza ari ukwambara agapfukamunwa, gusiga abagenzi umuti wica udukoko, kuwutera mu ngofero ndetse no gutwara umugenzi wambaye agatambaro imbere y’ingofero yambarwa kuri moto.

Ngarambe avuga ko “akenshi wasangaga abamotari babibwirwa gusa ariko ubu nabo bafashe inshingano zo kubikangurira abandi.”

Ati “Bizatanga umusaruro kuko ari umugenzi abamotari bazatwara, aho bazajya banyura bazaba bashinzwe ubu bukangurambaga bwo kubwira Abanyarwanda bose ko icyorezo kigihari.”

Musafiri Léonidas ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge, yasabye abamotari gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abakiliya babagana bakabakarabya nk’uko amabwiriza abiteganya, ntibemere gutwara umuntu utambaye agapfukamunwa kandi ingofero bakoresha ntibemerere abantu kuzikoresha batambaye agatambaro.

Yakomeje asaba abamotari kutirara kuko icyorezo kigihari kandi gikomeye bityo hagize uwirara byasubiza abaturage bose muri guma mu rugo ugasanga imirimo yose irahagaze.

Ati “Dukomeze ingamba twafashe, dukomeze kwirinda iki cyorezo kuko kiracyahangayikishije Isi muri rusange.”

Umumotari witwa Nzabonimana Jacques yashimye ubu bukangurambaga ashimangira ko buzatuma abamotari biyumvamo inshingano zo gushishikariza abantu kwirinda Coronavirus.

Ati “Bizatuma tutarebera abambaye nabi udupfukamunwa, tudatwara abadafite agatambaro. Biraduha inshingano”.

Ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Nyarugenge ariko buzakomereza no mu tundi turere mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Ni gahunda igamije kwereka Abanyarwanda muri rusange n’abagana serivisi z’abamotari ko icyorezo kigihari kandi kukirwanya bigikomeje kugeza igihe kizashirira.

Ubukangurambaga bwaranzwe no komeka udupapuro [sticker] ku ngofero z'abamatori turiho amagambo agamije kwibutsa abaturage gukaza ubwirinzi
Abamotari basabwe umwihariko mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .