00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abamotari barinubira gutegekwa aho gusigisha ‘casques’ zabo amarangi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Abamotari batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali barashinja ubuyobozi bwabo uburiganya muri gahunda yo gusiga amarangi ingofero (Casques) bambara zibarinda impanuka.

Ibi babitangaje nyuma y’aho bamaze igihe bategetswe guhindura ibara rya casques zabo kugira ngo barusheho gusa neza.

Aba bamotari, bavuga ko casque imwe kuyisiga irangi bacibwa amafaranga 2500 mu gihe bafite amakuru y’uko uribasigira we agenerwa amafaranga 400 gusa.

Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko ishyirahamwe ry’abamotari, FERWACOTAMO yashyizeho umuntu umwe gusa mu gihugu uzajya ubasigira irangi ku buryo bakeka ko nta mucyo wabayemo mu kumushyiraho.

Uwimana Samuel yagize ati “Baragiye bapanga n’umuntu bamuha isoko ryo gusiga Casque irangi. We Casque imwe ayisigira amafaranga 400 mu gihe twe tuba twamwishyuye 2500 noneho andi akayohereza kuri konti ya FERWACOTAMO.”

Yavuze ko babasobanuriye ko utazajya ajya gusigisha irangi kuri uwo muntu bishyiriyeho atazajya ahabwa umwambaro w’akazi.

Biziyaremye Innocent, avuga ko atiyumvisha uburyo abamotari bose bo mu Rwanda bagekwa gusigisha irangi Casque zabo ku muntu umwe.

Ati “ Niba atari ubujura koko ni gute umuntu umwe ariwe uzasigira abamotari bose bo mu gihugu irangi? ni uburyo bakoresheje kugira ngo baturye amafaranga yacu gusa. Iyo arangije kugusigira nawe aguha akajeto ukajya kukerekana kuri FERWAKOTAMO nk’imenyetso cy’uko ari we wagusigiye kuko iyo atari we bataguha gillet.”

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel yabwiye IGIHE Ko bashyizeho umuntu umwe wo gusigira irangi Casque abamotari mu rwego rwo kwanga akajagari.

Ati “ Gusiga irangi ni ukugira ngo tumenye moto zikora akazi ko gutwara abantu kuko hari abantu bakoresha moto zabo zisanzwe ako kazi kandi bitemewe. Twashyizeho umuntu umwe kubera kwanga akajagari no kwanga ko hari abajya bajya guteza irangi ritujuje ibyangombwa, uribasigira niwe twahaye akazi kuko yarabitsindiye.”

Yongeyeho ko abo bavuga ko babiba mafaranga yabo ari ba bandi baba baranangiye bitwara nabi mu kazi kabo ndetse baba batanafiite ibyangombwa.

Kugeza ubu abamotari bafite ibyangombwa ibihumbi 45 nibo babarirwa mu Rwanda hadashyizwemo abazitwara nta byangombwa bagenda bihishe inzego z’umutekano.

Casques za moto muri Kigali zatangiye gusigwa ibara ry’icyatsi cyerurutse, bikaba byari biteganyijwe ko bose baba barangije gusigisha mu Ukwakira 2019.

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel yabwiye IGIHE Ko bashyizeho umuntu umwe wo gusigira irangi Casque abamotari mu rwego rwo kwanga akajagari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .