Kigali: Abamotari barenga 100 bahawe moto mu buryo bw’umwenda bazishyura mu mezi 18

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Kanama 2020 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba Koperative 26 z’abamotari mu Mujyi wa Kigali badafite akazi, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, bashyikirijwe moto 104 zifite agaciro ka miliyoni zirenga 229Frw, aho bazazikoresha bakazishyura mu mezi 18 hanyuma bakazegukana.

Izi moto zatanzwe na Spare Motors and Sound ihagarariye ibikorwa bya Yamaha mu Rwanda, nta ngwate cyangwa avansi abazihawe basabwe. Ibi byose bigamijwe kuvana abamotari mu bushomeri kugira ngo nabo bazahinduke ba rwiyemezamirimo.

Umuyobozi wa federasiyo y’abamotari mu Rwanda (Ferwacotamo), Ngarambe Daniel, yavuze ko izi moto zigiye guhabwa abamotari badafite akazi binyuze muri koperative zabo, ari igikorwa cyiza kizatuma babasha guhahira imiryango yabo nabo babashe kwiteza imbere.

Yagize ati “Buriya abamotari benshi moto si izabo ni iz’abandi bantu, mu byo koperative zirimo kubafasha, ni uko buri motari wese agomba kugira moto ye, akayikorera ikamwandikwaho. Bizatanga n’umutekano kuko iyo utwara moto ari iyawe wubaha n’amategeko y’umuhanda, abo utwaye n’umwuga wawe ukawumva.”

Izi moto zatanzwe nk’inguzanyo yahawe amakoperative y’abamotari. Uyihawe nta yindi ngwate asabwa gutanga kuko koperative abarizwamo ari yo imusinyira ‘ikemeza ko ari umunyamuryango wujuje ibisabwa kandi w’inyangamugayo.’

Ngarambe yavuze ko bizongera umutekano mu muhanda kuko utwara moto itari iye usanga ayikoresha ibyaha kuko aba yumva ko ejo azafata indi.

Ati “Ibi bizatuma bakora kinyamwuga. Izi moto zujuje ibyangombwa byose; GPS, mubazi, irabaruye, umugenzi yayitega yizeye”.

Umuyobozi Mukuru wa Spare Motors and Sound ihagarariye ibikorwa bya Yamaha mu Rwanda, Murenzi Donatien, yavuze ko ubusanzwe Umujyi wa Kigali ufite koperative 43 z’abamotari ariko uyu munsi abitabiriye bazihawe ari koperative 26 zahawe moto 104 zifite agaciro ka miliyoni 229Frw zizishyurwa mu mezi 18.

Ati “Turagira ngo abantu bafite ubushake bwo gukora cyane cyane ko ari abasore bafite imbaraga turashaka ko izo mbaraga bazikoresha mu kubaka igihugu aho kuzikoresha mu bindi bibi”.

Umwe mu bahawe izi moto, Dushimirimana Aime Polycarpe, yavuze ko bishimiye kuba babahaye moto nshya kandi bafite icyizere cy’uko bazayitwara kandi ikabahereza umusaruro.

Ati “Ndabyishimiye kuko ntari mfite akazi, kuba mbonye akazi icyo ni ikintu gikuru cyane kuri njyewe”.

Yakomeje agira ati “Ikindi umuntu yarushaho kwishimira ni uko koperative zacu zirushaho kugenda zitekereza ku banyamuryango mu buryo buvuguruye. Kuba batekereza ko umunyamuryango adafite akazi bakakamushakira, ibi bintu ntabwo byigeze bibaho mu gihe cyashize. Bigaragaza intambwe nziza tugenda dutera kandi turushaho kubyishimira”.

Mu masezerano harimo ko umushoramari azakomeza gukurikirana izi moto no kuzibungabunga kugeza igihe amasezerano azarangirira. Umuntu ayiguze ku giti cye ihagaze miliyoni imwe n’ibihumbi 600Frw harimo n’ibyangombwa byose.

Moto zahawe aba bamotari zifite ibyangombwa byose
Abamotari biteze inyungu nyinshi kuri izi moto bazishyura mu mezi 18
Perezida wa Ferwacotamo, Ngarambe n'umuyobozi wa Spare Motors and Sound ihagarariye ibikorwa bya Yamaha mu Rwanda, Murenzi Donatien
Kuri iyi nshuro hatanzwe moto 104 kuri koperative 26

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .