Kigali: Abamotari badakoresha mubazi z’ikoranabuhanga bagiye gutangira gufatwa

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Ferwacotamo, yatangaje ko abamotari bose bagomba gukoresha mubazi z’ikoranabuhanga, ku buryo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020, utayifite azajya afatwa akajya kuyishaka.

Muri Kanama 2020, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo za moto muri Kigali byatangiye kubahirizwa ku wa 15 Kanama 2020, ari nayo tariki abamotari bose bagombaga gutangiriraho gukoresha mubazi z’ikoranabuhanga, zigaragaza igiciro umugenzi yishyura bitewe n’ibilometero agenze.

Icyo gihe byemejwe ko ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw, ibindi birenzeho bikishyurwa 133Frw kuri kilometero. Igihe bibayeho ko umugenzi ahagarara mu nzira umumotari akamutegereza, iminota 10 ya mbere ni Ubuntu, ariko yarenga agatangira kwishyura 21 Frw ku munota.

Kuva icyo gihe ariko ntabwo imashini zikoreshwa n’abantu bose, kuko abagenzi bavuga ko ku rugendo rurerure zibahenda cyane kurusha uko biyumvikaniraga n’umumotari, mu gihe ku rugendo rugufi abamotari bamwe bavuga ko nabo bahendwa.

Icyemezo cyo kugenzura ko mubazi zikoreshwa kigiye gutangira kugenzurwa ko cyubahirizwa, nyuma y’ibibazo byakunze kugaragazwa ku ikoreshwa ry’izi mashini.

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko nyuma yo ku wa 26 Ukwakira, umumotari uzaba adafite mubazi kuri moto ye, azahanwa.

Ati "Ibihano bizaza ndetse byaranateguwe, ariko ntibiratangira gushyirwa mu bikorwa kuko hari ibyo abamotari tukibagomba, bose ntibaramara kubona mubazi, n’ibibazo bya internet ntibirakemuka, ariko uwo byakemutse asabwa kuyikoresha, ufite ikibazo ashobora kukigaragaza".

"Guhera ku wa Mbere, abadafite mubazi bagomba kujya kuzaka, turabasaba ko bagana ibigo bizitanga bakajya kwaka mubazi, nyuma yo ku wa Mbere turafata abatazifite ngo bajye kuzambara".

Gusa kurundi ruhande, bamwe mu bamotari bavuga ko kuba mubazi zidakoreshwa biri ku myumvire y’abagenzi ikiri hasi, kuko bavuga ko bahendwa iyo motari ayikoresheje, bityo kuzikoresha ntibyitabirwe.

Nsengiyumva Samuel utwara moto mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko abagenzi bataraha agaciro mubazi z’ikoranabuhanga, ndetse rimwe na rimwe iyo babwiye umugenzi kuyikoresha, habaho kutumvikana.

Ati "Twe abamotari ntacyo bidutwaye, abagenzi bo ntibayikunda. Ahubwo byaduteje gushwana na bo. Uzi ko hari ubwo ibarira umugenzi amafaranga menshi ntayaguhe? Icyifuzo ni uko bayikuraho cyangwa bakazareba ubundi buryo tubyishyura, ari nka telefoni, ariko hatabayeho guhatiriza umugenzi"

Mwungeri Callixte na we w’umumotari, yavuze ko harebwa uburyo hakorwa ubukangurambaga ku bagenzi, bagakangurirwa gukoresha imashini mu rugendo.

Ati "Ikibazo kiri ku bagenzi, kuko iyo uyishyizeho ntayishyura. [Ubuyobozi] ni bushyire ubukangurambaga mu bakiliya babumvishe ubwiza bwa mubazi".

Ku ruhande rw’abagenzi, bamwe bo ntibakozwa ibyo gukoresha mubazi, aho bavuga ko bahendwa kuko mubazi ibabarira amafaranga menshi cyane cyane ku rugendo rurerure, ugereranyije n’ayo baba basanzwe bishyura igihe biyumvikaniye n’umumotari.

Uwimpuhwe Louise yavuze ko uburyo mubazi ibaramo urugendo, asanga umuturage ahendwa kuko ibiciro biri hejuru, akavuga ko hakwiye kurebwa uburyo bisubirwamo.

Ati "Aho kugirango nkoreshe mubazi nagenda n’amaguru, kuko umuntu washyizeho biriya biciro namubwira ngo azavugurure. Njye byarantonze, njye ndumva babigabanya".

Ku wa 15 Kanama nibwo hatangiye gukurikizwa gahunda ya Leta y’u Rwanda ko buri mumotari ukorera mu Mujyi wa Kigali, agomba gukoresha mubazi.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga rya mubazi bwashyizweho hagamijwe guca ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki, gukemura ibibazo birimo gutinda mu nzira no guhendana hagati y’abatwara abantu kuri moto n’abazitega.

Kugeza ubu ibigo bitanga mubazi z’ikoranabuhanga birimo Yego Innovision Ltd, Pascal Technologies na AC Group.

Moto ni ikinyabiziga cyunganira benshi mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .