Kigali: Abakuwe mu manegeka mbere y’uko basenyerwa n’imvura bari kuvuga imyato ubuyobozi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Ukuboza 2019 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Abaturage batandukanye bakuwe mu manegeka n’ubuyobozi mu rwego rwo kwanga ko bahitanwa n’ibiza barashima Imana kuba barimuwe bataricwa n’imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2019.

Aya marangamutima abaturage bayagaragaje nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Kigali haguye imvura nyinshi ikangiza ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda n’inzu n’imyaka y’abaturage ndetse ikanica abantu 12 mu gihugu hose.

Nyuma y’aho iyi mvura ihitanye abantu bane bo mu Turere tugize Umujyi wa Kigali, IGIHE yasuye abimuwe mu manegeka bayibwira uko babayeho n’icyo bavuga nyuma y’aho aho bakuwe ahibasiriwe n’ibiza.

Barihuta Nkeramugabe yabwiye IGIHE ko ashima Leta yimuye abari batuye mu manegeka mbere y’uko bibasirwa n’ibiza

Ati “ Igikorwa rwose cyagaragaye yuko leta hari ikintu yakoze kuko ariya mazi yari kuba yabasanze mu nzu akagira abo yica. Icyo yakoze nuko yabakuye mu bishanga vuba vuba abari bahari.”

Umukecuru witwa Mukamana Vestine wo mu Kagari ka Nyabugogo, yemeza ko iyo Leta itimura abantu mbere iyi mvura yaraye iguye yari guhitana benshi.

Ati “ Ni ugushimira ubuyobozi ibyo bwakoze kuko mbere nanjye bagisenya inzu z’abapangayi banjye numvaga ko ari ukunyanga ariko nyuma y’imvura naraye mbonye nashimye ubuyobozi kuba bwarabitekereje mbere.”

Munyabahuma Gérard wimuriwe mu Mashuri abanza ya Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara,na we ashimira ubuyobozi kuba bwarabakuye mu manegeka mbere y’uko bibasirwa n’ibiza.

Ati “Bakitwimura twumvaga ko Leta iri kuduhemukira kuko tutiyumvishaga uburyo bari kutwimura hutihuti ariko imvura yaraye iguye yatweretse ko ubuyobozi buba budutekereza.”

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura yaguye henshi mu gihugu ariko ikaba yari nyinshi mu Mujyi wa Kigali. Kugeza ubu abantu 12 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe na yo, inzu 113 zasenyutse naho hegitari 49 z’imyaka zangizwa n’amazi.

Munyabahuma Gérard wimuriwe mu Mashuri abanza ya Kamuhoza ashimira ubuyobozi kuba bwarabakuye mu manegeka mbere y’uko bibasirwa n’ibiza
Mukamana Vestine wo mu Kagari ka Nyabugogo, yemeza ko iyo Leta itimura abantu mbere iyi mvura yaraye iguye yari guhitana benshi.
Barihuta Nkeramugabe yashimiye Leta yimuye abari batuye mu manegeka mbere y’uko bibasirwa n’ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .