Umwe mu bacumbikiwe mu kigo cy’amashuri, Nyiranzayino Valentine, yabwiye RBA ko baheruka ubuyobozi ubwo bwarimo kubashakira icumbi mu bigo by’amashuri.
Yagize ati “Tuza hano, ibintu byose imvura yarabitwaye. Ni bwo batubwiye ko bazatwubakira. Ni na bwo baheruka kuduha icyo kurya”.
Ku rundi ruhande kandi abataracumbikiwe mu mashuri, bavuze ko ubuyobozi bwabishyuriye ubukode mu gihe cy’amezi abiri gusa. Bongeraho ko kuri ubu, ababakodesheje bari kubishyuza kuko ubuyobozi ntacyo bukibafasha.
Kubera ikibazo cyo kutabona ubukode, Mukantwari Josiane yavuze ko bameranye nabi na ba nyiri inzu bakodesha.
Yagize ati “Ba nyiri inzu tumeranye nabi kubera kutabishyura. Icyifuzo cyacu ni uko badufasha kubona aho kuba, kuko n’iyo waburara ariko ufite aho uba wakwihangana”.
Abacumbikiwe mu mashuri kandi bavuze ko bafite ikibazo cyo kutabona imirimo, no kuba batazi aho bazerekera mu gihe amashuri azaba yongeye gufungurwa.
Musabyimana Marie Josée yavuze ko bagorwa n’uko nta n’ibiraka bakibona, kuko aho babyatse bababwira ko ‘izuba ryacanye’, ariko hejuru ya byose, bakaba bibaza aho bazerekera mu gihe amashuri azaba afunguye.
Nubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko butiteguye kubakira imiryango icumbikiwe mu mashuri n’ikodesha yose, butanga icyizere ko nibura hari gukorwa ibishoboka ngo bamwe bubakirwe.
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo Dr Nsanzimana Ernest, yasobanuye uko iki kibazo kiri gukurikiranwa.
Ati “Ikintu cya mbere ni uko Umujyi wa Kigali utazubakira abantu bose bari mu manegeka, ahubwo ushishikariza abantu kuva mu manegeka. Hari inzu ziri kubakwa hirya no hino. Izo nzu zizakira imwe muri iyo miryango yavuye mu manegeka".
Mu turere twa Nyarugenge na Gasabo, habarurwa imiryango 311 icumbikiwe mu bigo by’amashuri, mu gihe ikodesherezwa ari 139.
Abagize iyi miryango bamaze amezi atanu mu gihirahiro bitewe n’uko ubuyobozi bwabimuye bubavana mu manegeka bubasezeranya kuzakomeza kubafasha, nyamara bakavuga ko ibyo basezeranyijwe bitashyizwe mu bikorwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!