00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abakorerabushake bafasha mu guhindura imibereho y’abaturage bakomeje kongererwa ubumenyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 August 2022 saa 07:37
Yasuwe :

Umuryango udaharanira inyungu, CorpsAfrica Rwanda, uri gutanga amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abakorerabushake bazakorera hirya no hino mu gihugu, mu gufasha abaturage kuzamura imibereho yabo.

Iki ni icyiciro cya kane cy’aya mahugurwa cyahuriyemo abagera kuri 45 mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, kuva ku wa 25 Nyakanga.

Mu bari gutanga aya mahugurwa harimo abakozi ba CorpsAfrica baturutse muri Kenya, Malawi, Senegal na Ghana.

Iyo abakorerabushake b’uyu muryango barangije amahugurwa abategura kubana n’abaturage, boherezwa mu turere bakamaramo amezi 10 babafasha mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Icyiciro cya kane kigiye koherezwa mu baturage kuko icyiciro cya gatatu kizasoza ikivi tariki ya 31 Kanama uyu mwaka.

CorpsAfrica ikoresha uburyo buzwi nka ’Human Centered Design: HCD’ bwifashishwa mu gusangira ibitekerezo n’abaturage bafashwa guhindura imitekerereze, barebera hamwe ubushobozi n’impano bifitemo, ibikenewe cyangwa se imbogamizi zibugarije, bityo bagafatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo birambye.

Ubundi buryo bukoreshwa ni ’Asset Based Community Development: ABCD’ bufasha mu guteza imbere umuturage n’agace atuyemo haherewe ku mitungo, ubushobozi cyangwa amahirwe bihaboneka.

Mu bikorwa abakorerabushake bafatanya n’abaturage harimo gukora uturima tw’igikoni duhindura kandi tukagira uruhare runini mu kuzamura imirire myiza y’abafatanyabikorwa ndetse bagasagurira n’amasoko. Uyu mwaka hubatswe utugera kuri 4009.

Ikindi ni ugutanga amatungo magufi afasha mu kuzamura ubukungu binyuze mu kubona ifumbire ituma ubuhinzi butera imbere ndetse n’amatungo yororotse akagurishwa umuturage akabona amafaranga.

Uyu mwaka CorpsAfrica yatanze ingurube 1724, ihene 160, intama 100, inkoko 80 n’inkwavu 70.

Abakorerabushake bigisha n’abaturage umuco wo kuzigama. Kubera imyumvire yahindutse, bivuye mu kuzigama aho uyu muryango ukorera, abaturage biguriye amatungo magufi 2222.

Mu bikorwa by’abakorerabushake harimo no gusubiza mu mashuri abana bayataye, kubakira ubwihero abatabufite, gutegura ubuhumbikiro bw’imbuto ziribwa n’ibindi.

Kuba urubyiruko rurangije amashuri ya Kaminuza rukora ibikorwa by’ubukorerabushake mu guhindura imyumvire n’ubuzima bw’abaturage ni uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo.

Iyo bamaze guhabwa amahugurwa boherezwa mu mirenge hirya no hino mu gihugu bakajya gufasha abaturage mu bikorwa bibateza imbere
Abakorerabushake bari guhabwa mahugurwa ni icyiciro cya kane cy'abakorana na CorpsAfrica Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .