Ni igihe imodoka zitwara abagenzi zikora akazi kenshi kubera abagenzi benshi, bamwe bakanazibura bagasubirayo bakajya kuzishaka undi munsi.
Kuri iyi nshuro, byahumiye ku mirari kuko abajya mu minsi mikuru barimo gukubitana imitwe n’abanyeshuri bari kujya mu biruhuko by’igihembwe cya mbere. Ibi byatumye imodoka zibura muri gare zitandukanye by’umwihariko mu ya Nyabugogo.
Umunyamakuru wa IGIHE kuri uyu wa Gatanu yatembereye muri iyi gare ahasanga urujya n’uruza rw’abagenzi babuze imodoka zibajyana mu Ntara kwizihiza Noheli n’imiryango yabo.
Bavuze ko abashakaga kujya kwizihiza Noheli babuze imodoka ndetse muri gare haba uruvunganzoka rw’abantu kubera ko byahuriranye n’uko abanyeshuri nabo bari gutaha.
Abagenzi barifuza ko inzego zibishinzwe zibafasha bakabona imodoka bakajya kwifatanya n’imiryango yabo muri iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2022.
Habiyambere Vincent yagize ati “Nk’ubu njye nageze aha saa mbili ariko urabona ko saa sita zigeze nta modoka ndabona kandi hari abandi benshi baje mbere yanjye bagihari kuko imodoka zabaye ikibazo ngo kubera ko zagiye gutwara abanyeshuri.”
Mukayisenga Yvette we yagize ati “Leta nidufashe turebe uko tuva aha kuko hari n’abaharaye babuze uko bagenda. Nk’ubu urabona ko nawe turi kunyagirirwa aha kubera ikibazo cy’imodoka zabuze.”
Ushinzwe imodoka muri Kompanyi itwara abagenzi ya Alpha Express, Theogene Rutinduka, yavuze ko bahuye n’ikibazo cy’imodoka nke bitewe n’uko abantu bari kuzira rimwe ari benshi.
Ati “Ikibazo n’uko abantu bari gushaka kugendera umunsi umwe. Imodoka turazifite ubusanzwe hagendaga 20 ku munsi ariko ndabona none zishobora kuza kugenda ari 40.”
Ikibazo cy’ingendo kandi kiranagaragara mu bakora ingendo mu mujyi wa Kigali, ku buryo byatumye n’igiciro cya moto kizamuka cyane cyane mu masaha y’umugoroba.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!