Kigali: Abagenzi batega amagare barifuza ko bajya bahabwa Casque

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Abagenzi batega amagare mu bice by’Umujyi wa Kigali, barasaba ko na bo bahabwa casque zibarinda impanuka nyuma y’aho zitangiye guhabwa abanyonzi.

Ni nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda imaze ibyumweru 38 itangije Gahunda ya Gerayo Amahoro.

Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kwitwararika ku buryo ugenda n’amaguru n’ukoresha ikinyabiziga badashyira ubuzima bwabo mu kaga gaterwa n’impanuka zo mu muhanda.

Abagendera ku magare bavuga ko bagiye bagenerwa Casque zabafasha cyane kwirinda impanuka

Bavuga ko batiyumvisha impamvu abanyonzi bahabwa casque ariko abo batwaye ntibazihabwe nk’uko abamotari n’abo batwara baba bazifite.

Byukusenge Emmanuel utuye mu Murenge wa Gatsata, yagize ati “Twumva n’abagendera ku magare bahawe casque gahunda ya Gerayo Amahoro yatanga umusaruro cyane kuko n’abanyonzi hari ubwo bagenda nabi bagakora impanuka abagenzi bakahakomekera cyangwa se bakahasiga ubuzima.”

Umubyeyi witwa Niyonsenga Florence, utuye ahitwa mu Gahoromani mu Karere ka Gasabo, na we yemeza ko abagenzi bakoresha amagare bahawe za casque byabafasha cyane mu gihe baba bakoze impanuka.

Ati “Abanyonzi na bo bagiye bahabwa casque ebyiri iyabo n’iy’umugenzi byafasha cyane kuko nka njye umunyonzi aherutse kunkubita hasi nkomereka mu mutwe cyane mara igihe ntakora byumvikana ko icyo gihe iyo mba nyambaye nta kibazo gikomeye nari kugira.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, nawe yemeza ko abagenzi nta casque bagira ariko agashimangira ko icya mbere babakorera ari ukugira ngo bamenye amategeko mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Ati “Abanyamagare turabigisha nk’abandi banyarwanda ngira ngo murabibona mu bukangurambaga dukorana n’ubuyobozi bwabo n’amakoperative yabo kugira ngo birinde izo mpanuka. Izo casque ntazo bafite kumenya amategeko ngo birinde impanuka twumva ari cyo kintu cyihutirwa.”

Abanyarwanda batandukanye bemeza ko habonetse imyambaro na casque z’abanyonzi n’abo baba batwaye byarengera ubuzima bw’abagendera ku magare cyane ko nta bwishingizi agira ndetse bikaba binagaragara ko hari abatwara umubare w’abarenze uwo bemerewe.

Abagenzi barifuza ko bajya bahabwa casque

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .