Kigali: Abacuruzi bamaze gucibwa amande arenga miliyoni 32Frw kubera kutubahiriza amabwiriza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ko abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi bisaga 258 byo hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bimaze gucibwa amande agera kuri miliyoni 32,110,000 Frw kubera ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza agenga ubucuruzi birimo kuzamura ibiciro no gukoresha iminzani itujuje ubuziranenge.

Aba bacuruzi bafashwe mu igenzura iyi minisiteri yagiye ikorera mu bihe bitandukanye ku masoko manini n’ahandi hakorerwa ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 17 Werurwe 2020 kugeza ubu.

Minicom yagize iti “Kuva ku itariki ya 17 Werurwe 2020 kugeza ubu, Minisiteri imaze guhana abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi 258 mu Mujyi wa Kigali baciwe amande angana na 32,110,000Frw”.

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze yavuze ko bikomeje “kugaragara ko hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro ku biribwa, abandi nabo bagakoresha iminzani itujuje ubuziranenge hakaba n’abandi batanga inyemezabuguzi zitajyanye n’ibyaguzwe”.

Mu igenzura iyi Minisiteri yakoze mu gihe cy’iminsi ibiri gusa (kuva ku wa 2 Nyakanga kugeza ku wa 3 Nyakanga), yabashije gutahura abacuruzi bane barenze ku mabwiriza aho baciwe amande angana na 2, 770, 000 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .