Igenzura ryafatiwemo aba bacuruzi 60 ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, rikurikira umuburo watanzwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye w’uko hari ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus byagaragaye byanatumye iki cyorezo gikaza umurego.
Amaduka y’abafashwe yafunzwe mu gihe cy’ukwezi, bacibwa amande hagendewe ku mabwiriza barenzeho ndetse bajyanwa kwigishwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko bitewe n’uko abantu badohotse ku mabwiriza bakibwira ko Coronavirus yarangiye, bagiye gushyira imbaraga mu guhindura iyo myumvire.
Yagize ati “Ariko iteka ryose urugamba ruhindura isura bitewe n’ibihe tugezemo, uyu munsi wa none bitewe n’ibikorwa bigenda bifungurwa, birimo kugenda bisaba imbaraga zidasanzwe.’’
Akomeza ati “Navuga ngo ni urugamba rushya kuko na none uko abaturage bagenda babona boroherezwa gukora ibikorwa bitari bisanzwe bikorwa muri iki gihe cya COVID-19 barahita bumva yuko icyorezo cyarangiye. Biradusaba rero guhindura imirwanire ku buryo bidusaba gukaza ingamba n’iyubahirizwa ryazo cyane ko turangaye twakwisanga mu bihe twahozemo.’’
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera John Bosco, yasabye abantu kwirinda Coronavirus aho gucungira inzego z’umutekano ku jisho.
Yakomeje ati “Nta mpamvu yo kudohoka, bumve y’uko kudohoka ari ukwitera ibyago, ari ukubitera abandi, ari ukubitera igihugu. Icyo bagomba kumenya n’uko bakwirinda Coronavirus ntabwo bafitanye ikibazo na Polisi, ntibakwiye kwirinda Polisi ahubwo bakore ibyo amabwiriza abasaba.’’
Icyemezo cyo gufunga amaduka y’abacuruzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, cyafashwe nyuma yaho hakomeje kugaragara umubare uri hejuru w’abandura COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!