Kigali: Abacuruzi 10 baciwe miliyoni 1 Frw kubera kuzamura ibiciro birimo ibya Sima

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Kanama 2020 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi 10 bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, baciwe amande angana na miliyoni 1Frw, kubera kutamanika ibiciro no kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa birimo sima n’ibiribwa.

Ni mu gihe cy’igenzura ryakozwe kuva ku itariki ya 3 Kanama kugeza ku ya 6 Kanama 2020 ku masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko “Hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro ku biribwa n’isima, abandi nabo bagakoresha iminzani itujuje ubuziranenge, hakaba n’abatanga inyemezabuguzi zitajyanye n’ibyaguzwe”.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kandi yatangaje ko kuva tariki 17 Werurwe 2020 kugeza ubu, Minisiteri imaze guhana abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi 276 mu Mujyi wa Kigali, baciwe amande angana na 37, 760, 000Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .