Kicukiro: Urutonde rw’abagabo basaga 150 bakekwaho gutera inda abana rwashyikirijwe RIB

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Mata 2019 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bwakoze urutonde rw’abagabo 168, bakekwaho gutera inda abakobwa bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, rushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ibi byatangarijwe mu Nteko rusange y’abagore b’Urugaga rwa FPR Inkotanyi, bo mu Karere ka Kicukiro yabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2019.

Muri iyi nteko rusange, abagore bo mu Karere ka Kicukiro bagaragaje ko muri aka Karere abana 168 batewe inda ndetse banashimangira ko hamaze gukorwa n’urutonde rw’abakekwaho kuzibatera.

Aba b’abakobwa batewe inda hagati y’umwaka wa 2015-2019 ndetse uru rutonde rw’abakekwaho rukaba rwarakozwe mu mpera za 2018

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne yabwiye IGIHE ko bari mu rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abana ndetse bamaze gushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha urutonde ‘ ibyo byaha.

Yagize ati “Ibarura twakoze twasanze abana batewe inda bagera ku 168 nyuma twaje gukora urutonde rw’abakekwa kuzibatera, hari aho twagendaga tubona izina rimwe cyangwa yose bitewe n’amakuru twahawe ndetse idosiye zabo twazishyikirije RIB, ariko ntabwo turabona ibyavuyemo baracyabikurikirana”.

Yakomeje ashishikariza abaturage kujya batanga amakuru no kudahishira abateye inda abana, anasaba abazitewe gutinyuka bakagaragaza ababa babahohoteye.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abagore mu muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, Uwimana Virginie, agaragaza ko bagihura n’imbogamizi z’uko hari ababyeyi batererwa abana inda bahabwa amafaranga bakanga kugaragaza abakoze ayo mahano.

Yagize ati “Twebwe nk’abagore icyo dukora ni ubuvugizi twegera inzego z’ibanze tukazishishikariza gutinyura abana bakavuga abazibateye. Ikindi turi mu rugamba rwo kumvisha imiryango ko ikwiye kudahishira kuko hari n’ihabwa nka 5000 Frw cyangwa 10 000 Frw, ikanga kugaragaza abayitereye abana inda.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yo ivuga ko gufata aba bagabo bigiye gutanga umusaruro ukomeye, kuko ngo ababikoraga bagiye kugira ubwoba.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwemeza ko mu 2016 hakiriwe ibirego 1591 by’abana basambanyijwe, muri 2017 hakirwa ibirego 2080 mu gihe mu 2018 hakiriwe 1727.

Raporo y’Ubushinjacyaha igaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2018, amadosiye ajyanye no gusambanya abana yashyikirijwe uru rwego yagiye yiyongera, aho mu 2013/14 yari 1819; 2014/15 aba 1879; mu 2015/16 agera ku 1917; mu 2016/17 aba 2086 naho mu 2017/18 aba 2996.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, avuga ko batazateshuka gushakisha abatera abana inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza