Kicukiro: Umugore akurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gicurasi 2020 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, kuwa Kane tariki 14 Gicurasi, yafashe uwitwa Uwamaliya Chantal ufite imyaka 25, imufatana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goretti Umutesi avuga ko Uwamaliya yari asanzwe ari umukozi utanga serivisi zo kubitsa no kubikuriza abantu amafaranga, muri ako kazi akaba ari nabwo yakwirakwizaga ayo mafaranga.

CIP Umutesi yagize ati "Uwamaliya kugira ngo afatwe byaturutse kuri mugenzi we yari ahaye ibihumbi bitanu, uwo mugenzi we agiye kuyabitsa asanga ni amiganano. Bakurikiranye Uwamaliya basanga yari afite andi nayo y’amiganano ibihumbi 20, ahita afatwa."

Uwamaliya amaze gufatwa yavuze ko nawe ayo mafaranga yayahawe n’umukiriya nawe ashaka kuyikuraho agenda ayaha abantu.

CIP Umutesi niho yahereye asaba abantu kujya bitondera amafaranga yose bahawe cyane cyane inoti nshya.

Ati "Duhora dukangurira abantu cyane cyane abacuruzi bakira amafaranga menshi kujya bitondera amafaranga bakira, bakabanza kuyitegereza kuko hari ubwo usanga harimo amiganano."

Uwamaliya yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Kanombe kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakanguriye abantu gufatanya n’inzego z’umutekano bakarwanya amafaranga y’amiganano ataraba ikibazo gikomeye mu gihugu kuko agira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .