00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Umugabo yishe umugore we amuziza ibihumbi 500 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 11:13
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Kanyamibare Bizimungu ukekwaho kwica uwari umugore we, Murebe Evelyne, aba bombi bakaba bari abazunguzayi, aho bari bafitanye umwana w’imyaka ine.

Amakuru avuga ko aba bombi bari bafite umugambi wo kuzagura isambu mu bwizigame bari bafitanye bugera ku bihumbi 500 Frw, aho bari bafite umushinga muremure wo kwiyubakira inzu yo guturamo.

Nyuma baje kugirana ubwumvikane bucye, bituma Murebe agenda ariko ajyana na bwa bwizigame, ibi birakaza cyane Kanyamibare ari nabwo yafataga umugambi wo kumwica, nk’uko yabyivugiye mu ibazwa. Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

RIB yasabye abantu kwirinda amakimbirane, abo binaniye bakayegera kugira ngo ibafashe kuyakemura mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kuba intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage.

Uru Rwego kandi rurasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukurikirana imibanire y’abaturage, imiryango igaragayemo ibibazo ikagaragazwa hakiri kare kugira ngo ikurikiranwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .