Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu kuya 20 Ugushyingo, mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga umugabo yatemye abantu babiri mu kabari ke bapfuye ko bari banze kumwishyura.
Uwo mugabo bivugwa ko yari asanzwe afite iduka, mu bihe bya coronavirus akarihindura akabari. Kuwa Gatanu muri iryo duka haje kunywera abagabo babiri, abishyuje babura ayo kwishyurira abakobwa bari biriwe basangira, afata umwanzuro wo kubatema arabakomeretsa.
Umuvugizi wa Polisi w’Umujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye IGIHE uwo mugabo amaze gutema abo bantu, yahise atoroka inzego z’umutekano zahagera zikamubura, niko gutangira kumushakisha.
Ati “Inzego z’umutekano ziri gukorana kugira ngo uyu mugabo afatwe ndetse aryozwe ibyo yakoze. Hari amakuru avuga ko yaba ari mu karere ka Gicumbi iperereza ricyakomeje ari gushakishwa.”
CIP Twajamahoro yihanangirije abaturage kujya mu tubari kandi bibujijwe muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus, abasaba kandi kwirinda amakimbirane.
Umugore w’ukekwa yahise atabwa muri yombi ndetse n’abo bakobwa babiri bavugwaho kuba bari biriwe basangira n’abatemwe, mu gihe abakomerekejwe bo bari kwitabwaho n’abaganga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!