Kicukiro: RRA yasabye abaturage kwihutira kwandikisha imitungo itimukanwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2019 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangije ukwezi k’ubukangurambaga ku misoro mu gikorwa kigamije gukangurira abaturage kurushaho gusobanukirwa n’ubwoko bw’imisoro no gukangukira kuyitanga ku gihe.

Iki gikorwa cyabereye ku Kibuga cy’Umupira w’Amaguru cya Mburabuturo mu Karere ka Kicukiro.

Muri icyo gikorwa abakozi ba RRA banakiriye abasora bifuza kwandikisha imitungo itimukanwa, babasobanurira uko igikorwa giteye ndetse bakanabafasha kuyandikisha.

Komiseri wungirije ushinzwe Imisoro y’Inzego z’Ibanze, Karasira Ernest, yongeye gukangurira abaturage batari barangiza inshingano zo kwandikisha imitungo yabo itimukanwa kubikora hakiri kare.

Yavuze ko ibi bizabafasha gukora imenyekanisha no kwishyura imisoro ku bo bireba ku buryo bizabafasha kwirinda guhura n’ibibazo byo gukererwa.

Umusoro ku mutungo utimukanwa ukorerwa imenyekanisha kandi ukishyurwa bitarenze tariki ya 31 Ukuboza buri mwaka.

Mu muhango wo gutangiza ukwezi k’ubukangurambaga ku misoro muri Kicukiro, hatanzwe ibihembo ku basora bitwaye neza kurusha abandi.

Akarere ka Kicukiro kasabwe gukusanya imisoro irenga miliyari 7 Frw mu mwaka wa 2019/ 20 ndetse ubuyobozi n’abikorera bizeye ko iyo ntego bazayigeraho binyuze mu gufatanyiriza hamwe.

Umuyobozi ushinzwe imari muri Kicukiro, Twizeyimana Jean Marie Vianney, yavuze ko asanga ukwezi kw’imisoro kuzarangira abasora ba Kicukiro bahagaze neza kuko bazarushaho gusobanukirwa n’inshingano zabo.

Ukwezi kwahariwe ubukangurambaga ku misoro n’amahoro kuzagera mu mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro kuva ku wa 21 Ugushyingo kugera ku wa 20 Ukuboza 2019.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Abakozi muri RRA bamanutse begera abaturage
Komiseri wungirije ushinzwe Imisoro y’Inzego z’Ibanze, Karasira Ernest, ahemba umwe mu bitwaye neza
Abakozi b'Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, begereje serivisi abaturage
Abasora beza mu Karere ka Kicukiro bashimiwe
Abasora bitwaye neza bahembwe, aha bafataga ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza