Kicukiro: Polisi yagaruye umwana w’imyaka itandatu wari wibwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mata 2020 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka mu kagari ka Gako yashoboye kugarura umwana w’imyaka itandatu wari wibwe n’umugabo w’imyaka 30 afatanyije n’umugore w’imyaka 26.

Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata ahagana saa mbiri z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi yavuze ko uyu uwo mugabo wafatanywe uwo mwana ari na we se nk’uko abivuga yamubyaranye n’undi mugore ari na we yamwibye.

Ati “Babyaranye uriya mwana mu buryo butemewe n’amategeko kuko uwo mugabo asanganywe undi mugore wemewe n’amategeko. Tariki ya 13 Mata ku mugoroba yaje mu rugo rw’uwo babyaranye nk’uje gusura umwana amuha amafaranga ngo ajye kugura bombo naho yari yacuze umugambi n’undi mugore ahita atwara umwana.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko kuva umwana yajya kugura bombo atongeye kugaruka ndetse na Se yahise ataha.

Ati “Nyina w’umwana akimara kumva ko se w’umwana ari we wajyanye umwana kandi akaba yanze kumugarura anamubwira ko atazamumuha nibwo yahamagaye Polisi kugira ngo imufashe kubona umwana we. Abapolisi bahise batangira igikorwa cyo gufata uwo mugabo ahita afatwa muri iryo joro yamburwa umwana.”

Twizeyimana yafatiwe mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ari naho asanzwe atuye ahita ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperere kuri icyo cyaha. Ni mugihe hakirimo gushashakishwa undi mugore bafatanyije gutwara uwo mwana.

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana Ingingo ya 31 ivuga ko Umuntu wambura umwana ababyeyi be, abishingizi be bemewe n’amategeko cyangwa abo asanzwe abana na bo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Ikarita ya satellite igaragaza mu kagali ka Gako mu murenge wa Masaka aho umwana yibwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .