Kicukiro: Polisi yafashe abantu bafunguraga ibyuma by’imodoka bakajya kubigurisha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2019 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage bo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 01 Ugushyingo, bafashe umugabo w’imyaka 37 apakiye mu modoka ye ibyuma by’imodoka yari akuye mu rugo rw’undi muntu atabifitiye ibyangombwa.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko ifatwa ry’uwo mugabo wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Carina ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati“Mu rugo rw’umuntu usanzwe ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi kuko ubu ari naho ari, abaturage baturanye nawe bari bazi ko atahaba haba umuzamu gusa ngo bari bamaze iminsi babona haza amamodoka bakagira amakenga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ugushyingo nibwo babonye haje ivatiri irimo n’umukanishi ijya mu gipangu iratinda isohotse niko guhita babimenyesha Polisi, nayo yihutira gutabara.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko Polisi ikorera mu murenge wa Kigarama ikimara kuhagera, umukanishi n’umuzamu bahise biruka hafatwa shoferi, abapolisi bayirebyemo basanga ipakiye ibyuma bitandukanye (Pieces) bari bafunguye mu modoka ya nyiri urugo yari iparitse mu gipangu.

Nk’uko bivugwa n’abaturage batuye muri uwo mudugudu, bavuga ko umuzamu w’icyo gipangu ari we wabigizemo uruhare kuko ngo ariwe wahamagaraga abakanishi ngo baze gufungura iyo modoka kugira ngo abone uko agurisha ibyuma byayo buhoro buhoro. Umushoferi we avuga ko ari ikiraka yari ahawe n’umukanishi ngo amutwarire ibyo byuma.

CIP Umutesi yashimiye uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe, aboneraho gusaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we.

Yagize ati“Turashimira aba baturage batanze amakuru. Iyi mikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage yo gutangira amakuru ku gihe turifuza ko yakomeza kuko byamaze kugaragara ko iyo amakuru atangiwe igihe ibyaha bikumirwa bitaraba, buri wese bikwiye kuba inshingano ze.”

Uwafashwe n’imodoka ye ndetse n’ibyo byuma bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gikondo mu gihe iperereza rigikomeje hashakishwa n’abacitse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .