Kicukiro: Inzu y’umuturage yahiye irakongoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Gashyantare 2020 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Inzu y’uwitwa Uzaribara Eugène iherereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahagana ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege yafashwe n’inkongi irakongoka.

Ahagana saa kumi n’igice z’amanywa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2020, nibwo iyi nzu yafashwe n’inkongi.

Iyi nkongi yibasiye iyi nzu yatwitse ibintu byose uretse intebe abaturage babashije kuyikuramo gusa.

Umwe mu batuye muri iyi nzu, yabwiye ubuyobozi bwo muri aka gace ko yashidutse mu cyumba cyegereye uruganiriro yarimo harimo gucumba umwotsi ahita asohokana umwana muto bari kumwe aratabaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Geneviève, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi bakeka ko yatewe n’insinga z’amashanyarazi.

Yagize ati “Birakekwa ko amashanyarazi yayitwitse kuko umuntu wari muri urwo rugo yavuze ko umuriro waturutse mu cyumba, yarebye abona watwitse amashuka hari gusohokamo umwotsi asohokana umwana kuko yari mu ruganiriro aratabaza.”

Yakomeje avuga ko ibintu byose byo muri iyi nzu byahiye uretse intebe, anashimangira ko iperereza ryatangiye ariko hatari hamenyekana agaciro k’ibyangiritse.

Iyi nzu ikimara gufatwa n’inkongi Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira, kurwanya no kuzimya inkongi y’umuriro, ryahasesekaye rihosha umuriro wari wamaze gukwira mu bice bitandukanye byayo.

Inzu y'umuturage yahiye irakongoka
Umuriro watwitse iyi nzu birakekwa ko waturutse ku muriro w'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .