00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Impanuka yabereye ahubakwa umuhanda yaguyemo umuntu umwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Umugore ukorera sosiyete Horizon, yagozwe n’imodoka yayo itwara amazi, ahita apfa, mu mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Nyakanga 2021 mu Karere ka Nyarugenge ahari kubakwa umuhanda.

Impanuza yabereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, hafi y’Ikigo cy’Ishuri cyahoze cyitwa CIESK mu Rwampara.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Horizon Contructions, Migisha Moise yemereye IGIHE ko ayo makuru ari yo ariko ko bataramenya icyateye iyo mpanuka.

Ati “Ayo makuru ni yo, imodoka yacu itwara amazi yagoze umukozi. Twahamagaye Polisi ngo ize ikore ibisabwa byose kandi ubu bahageze bari kubikurikirana.”

Yavuze ko kuba ari umukozi wabo waguye mu mpanuka bagiye gukurikirana kugira ngo hakorwe ibishoboka byose nibura nubwo hataboneka ibyo wakishyura amagara y’umuntu ariko ubwishingizi bugire icyo bukora.

Ati “Ubwishingizi bugomba guhita bubijyamo bukabikurikirana kubera ko ibintu byose byari bifite ubwishingizi. Ni ukuvuga imodoka n’ahantu hari hari gukorwa byose byari birashinganishijwe.”

Migisha yavuze ntawe yashinja amakosa hagati y’umushoferi wari utwaye imodoka n’umukozi wagozwe cyane ko biba byabaye nta n’umwe ubigambiriye.

Yihanganishije umuryango wabuze umuntu wabo abasaba gukomera mu bihe nk’ibi babuze uwo bakundaga.

Impanuka yabereye ahakorerwa ibikorwa byo kubaka umuhanda mu Karere ka Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .