00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Batewe ubwoba n’abajura bica abazamu babatemye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 08:29
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro baravuga ko batewe impungenge n’abajura bakomeje kwica abazamu barinda zimwe mu ngo zo muri aka gace babatemaguye.

Ibi aba baturage babitangaje nyuma y’uko muri aka gace hamaze kwicwa abazamu bane batemaguwe harimo n’uwishwe mu ijoro ryo Ku cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 uzwi ku zina rya Ndacyayisenga.

Bamwe mu baganiriye na BTN, bavuze ko abo bajura baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro ndetse abanyerondo bo muri aka gace nta bushobozi bafite bwo guhangana n’abo.

Bemeza ko abanyerondo bo muri aka gace nabo batinya abo bajura kuko iyo bashatse kubafata bahita babirukansa bashaka kubatema bagacyizwa n’amaguru.

Umwe yagize ati “ Yatabazaga ataka avuga ngo wandetse wandetse tuje dusanga umuntu aragaramye hariya batemaguye mu mutwe cyane.”

Undi yagize ati “ Njye namwumvise ataka avuga ngo wandeka wandeka ariko ntabwo nakinguye, uwamutemaguraga yabikoraga ahagaze iruhande rw’igiti.”

Yakomeje avuga ko ubwo yabonaga abo bajura bari gutemagura uwo muzamu yahise avuza indura atabaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred,yavuze ko hagiye gukazwa umutekano n’amarondo anashishikariza abaturage gutanga amakuru ku gihe.

Yagize ati “Nibyo ibyo bibazo turabifite mu duce dutundukanye mu murenge wacu, ariko icya mbere ni uko duhumuriza abaturage bakumva ko inzego z’ubuyobozi zihari ariko hari icyo tubasaba, ni ubufatanye kuko ibi bintu bibera mu midugudu yacu tugomba guhaguruka twese dushyize hamwe hakajyaho umuco wo gutanga amakurno gutabarana mu buryo bwihuse.”

Yakomeje avuga ko abaturage nibakora ibyo basabwa ibindi bisigaye byo guhashya abo bajura inzego z’umutekano zizabiha umurongo bitange umusaruro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .