Kicukiro: Babiri bafatanwe ikiyobyabwenge cya Mayirungi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gashyantare 2020 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Abafashwe ni Abayisenga Mussa w’imyaka 25 y’amavuko na Dushimiyimana Jean Marie w’imyaka 29 bafatiwe mu cyuho bafite udupfunyika 29 tw’ikiyobyabwenge cya Mayirungi.

Bafatiwe mu kagari ka Marembo, umurenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi, yavuze ko Dushimiyimana na Abayisenga bafashwe nyuma yo kubasangana ikiyobyabwenge cya Mayirungi barimo kukinywa.

Yagize ati ‘’Biturutse ku makuru y’abaturage twamenye ko Abayisenga na Dushimiyimana bakoresha ikiyobyabwenge cya Mayirungi, ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryateguye igikorwa cyo kubafata nibwo babafatanaga udupfunyika 29. ’’

CIP Umutesi avuga ko Mayirungi ari ikiyobyabwenge kidakunze kugaragara cyane mu Rwanda nk ’urumogi, yavuze ko ibikorwa byo kuyirwanya bidatandukana n’ibisanzwe bikorwa iyo harwanywa ibiyobyabwenge.

Mayirungi ikaba ari ikiyobyabwenge kigizwe cyane n’amababi kandi kikaba kigira ingaruka mbi ku buzima bw’abagikoresha.

Mu mwaka wa 1980, umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) wagaragaje ko mayirungi igira ingaruka mbi ku mitekerereze n’imikorere y’uyikoresha.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko abakoresha mayirungi ibagiraho ingaruka nyinshi zirimo guhindura intekerezo, kuvuga cyane, gukoresha imbaraga nyinshi aho zidakenewe, kugira uburakari, guhorana ubwoba, kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, kurota inzozi mbi cyangwa kubura ibitotsi mu ijoro, gucika intege, kutagira uwo yizera no kwizera ibidafite ishingiro.

Ibigize ikiyobyabwenge cya mayirungi bishobora gukururira ugikoresha inkurikizi ku buzima bwe zirimo kuba yahura n’indwara z’amenyo na Kanseri yo ku munwa, indwara y’umutima cyangwa umwijima, kubura ibitotsi no kugabanyuka k’ubushake bwo kurya.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) kubyerekeye ibiyobyabwenge bikomeye birimo na Mayirungi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .