Kicukiro: Babiri bafashwe bakekwaho gucuruza urumogi mu baturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mata 2020 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 03 Mata 2020 ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera muri sitasiyo ya Gikondo mu murenge wa Gatenga ryafashe umugore w’imyaka 27 n’umugabo w’imyaka 40 bafite udupfunyika tw’urumogi 90.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kagali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko Polisi yari isanganywe amakuru ko abo bantu bombi bakorana mu bucuruzi bw’urumogi.

Yagize ati “Abapolisi bajya kubona ruriya rumogi babanje gufata uwo mugabo wari usanzwe ari umumotari ariko akaba yaruranguraga akarushyira uwo mugore akarucuruza mu baturage.”

CIP Umutesi avuga ko kuri uyu wa Gatanu abapolisi babanje gufata uwo mugabo ira agiye kurangura urumogi aho yarukuraga mu murenge wa Gatenga ariko afatwa batararumuha ahita abajyana kuri uwo mugore basanzwe bakorana.

Ati “Abapolisi bamaze kugerayo ( kuri uwo mugore) yemeye ko yari asanzwe akorana na we (uwo mugabo) kuko we yaruranguraga akarumuzanira akarubika ndetse akanarucuruza undi we agakomeza imirimo yo gutwara abagenzi kuri moto.”

Umuvugizi wa Polisi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abon bantu bafatwa, abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Yaboneyeho kwibutsa abitwikira indi mirimo bajijisha bagamije gukora ibyaha, abibutsa ko bitazabahira kubera imikoranire y’inzego n’abaturage.

Aba bombi bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Abafashwe bari bafite udupfunyika 90 tw'urumogi bakekwaho gucuruza mu baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .